Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva avuga ko kimwe mu bikenewe ngo urwego rw’imari mu Rwanda rukomere, ari ukuzamura umusaruro.
Ni umusaruro mu nzego z’ubukungu ari zo ubuhinzi n’ubworozi, inganda na serivisi.
Mu kiganiro yagejeje ku bagize Imitwe yombi y’Inteko ishinga amategeko yabajijwe icyo Leta iteganya gukora ngo mu gihe ibiciro bizaba bikomeje kuzamuka bitazaremerera cyane abaturage.
Abavuga ko ibiciro bishobora kuzakomeza kuzamuka, babishingira ku ngingo y’uko ibibera mu isi muri iki gihe bizambya ubucuruzi mpuzamahanga.
Iyo buzambye, bituma ibiciro by’ibikomoka kuri petelori bizamuka k’uburyo guhaha ibikenerwa mu bukungu cyane cyane ubw’ibihugu bikennye bigora za Leta.
Ikindi abahanga bavuga ko gihungabanya ubukungu ni umusaruro muke w’ubuhinzi n’ubworozi akenshi uterwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Ku byerekeye u Rwanda, hari abavuga ko kuba ibiciro ku masoko byarazamutse, byaba byiza Leta izamuye n’umushahara w’abakozi.
Mu mwaka wa 2025, ubwo hizihizagwa umunsi mpuzamahanga wa mwarimu, uwari Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko kuzamura umushahara w’abarimu(by’umwihariko) ari ingingo yo kwitondera.
Yavugaga ko biramutse bihubukiwe, byahungabanya ubukungu bwose bw’igihugu.
Dr Justin Nsengiyumva nawe avuga ko kongera amafaranga abaturage binjiza, bigomba kubanzirizwa no kuzamura ubwinshi bw’ibyo bazahaha.
Ati: “Kuzamura umushahara hatabayeho kongera umusaruro w’ibicuruzwa na serivisi, ntibyaba igisubizo kirambye ku izamuka ry’ibiciro.”
Yavuze ko ari ngombwa kongera umusaruro kugira ngo bijyane no kongera amafaranga abaturage binjiza.
Kugira amafaranga yo kugura ibintu bitari ku isoko, bituma amafaranga ata agaciro kuko kugura ikintu gito nk’ishati, umuntu yajya yitwaza imishandiko y’amafaranga.
Aho rero niho hagomba ubushobozi mu by’ubukungu hirindwa ko amafaranga mu baturage yaba menshi kurusha umusaruro wo guhaha.
Ku bijyanye no guta agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, Nsengiyumva yavuze ko kugerageza kugena igipimo cy’ivunjisha ku buryo butajyanye n’isoko bishobora gutuma ububiko bw’amadevize bugabanuka.
Kugeza ubu, ubwo bubiko bushobora gutuma u Rwanda rutumiza ibicuruzwa mu mahanga mu gihe kingana n’amezi hafi ane.
Mu 2025, ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku gipimo cya 4.4% ugereranyije n’idolari rya Amerika, mu gihe mu 2024 ryari ryataye agaciro ku kigero cya 9.4%.
Mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, ryataye agaciro ku gipimo cya 0.87%.
Umuhanga mu bukungu Teddy Kaberuka aherutse kubwira Taarifa Rwanda ko kimwe mu bikwiye kongerwamo imbaraga ari umusaruro w’ubuhinzi.
Kuri we, iyo igihugu kihagije mu biribwa biba ishingiro ry’andi majyambere asigaye.
Umusaruro mbumbe ubarwa hashingiwe ku byagejejwe ku isoko kandi mu nzego zose z’ubukungu.
Bivuze ko hari ibyo abaturage bakoresha mu ngo zabo ntibigezwe ku isoko ngo bibarwe nk’umusaruro mbumbe.

