U Rwanda Na Kenya Bemeranyije Kwagura Imikoranire Muri Byinshi

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Dr Usta Kaitesi na Mudavadi basinya. Ifoto@MINAFFET.

U Rwanda na Kenya byasinyanye amasezerano 11 y’ubwumvikane  mu kurushaho guteza imbere umubano mu butabera, umutekano, ubucuruzi, ibikorwa remezo n’iterambere ry’abaturage.

Yashyiriweho umukono i Nairobi ku wa 6 Ukwakira 2026, mu nama ya 10 ya Komisiyo Ihoraho ihuza u Rwanda na Kenya mu guteza imbere ubufatanye (JPCC) yabaye kuva ku wa 5 kugeza ku wa 6 Ukwakira.

Mu byemeranyijweho harimo amasezerano ajyanye no gufashanya mu by’amategeko akoreshwa mu manza nshinjabyaha no guhererekanya abakekwaho ibyaha.

Hari amasezerano yasinywe y’ubwumvikane ku biganiro bya politiki, areba abinjira n’abasohoka, imiturire n’iterambere ry’imijyi, imicungire y’Abanyarwanda baba mu mahanga, imikoreshereze y’amazi n’ubuhinzi bushingiye ku kuhira, kunganirana mu by’imiyoborere y’inzego z’ibanze, umutekano, umuco n’umurage no kubungabunga ibidukikije.

Hari kandi amasezerano agamije gukomeza ubufatanye hagati y’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) na Polisi ya Kenya.

Ubucuruzi bukomeje kuba ku isonga

Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET ushinzwe ubufatanye bw’Akarere, Dr Usta Kaitesi, yavuze ko iyi komisiyo izafasha ibihugu byombi kurenga isinywa ry’amasezerano ya politiki bikagera ku bikorwa bifatika.

Yagaragaje ko hakiri byinshi byo gukorana mu guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi hashingiwe ku mibare kuko mu 2025 u Rwanda rwatumije muri Kenya ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni $ 398 mu gihe ibyo rwoherejeyo byari bifite agaciro ka miliyoni $5.3 gusa.

Ibihugu byombi byiyemeje korohereza urujya n’uruza rw’ibicuruzwa na serivisi, kongera ishoramari no guteza imbere imikoranire hagati y’abikorera.

U Rwanda na Kenya kandi byongeye gushimangira akamaro k’Umuhora wa ruguru uhuza u Rwanda n’Icyambu cya Mombasa, ndetse byemeranya gukomeza ubufatanye mu bwikorezi, ibikorwa remezo, ingufu z’amashanyarazi avuga mu bicukurwa munsi y’ubutaka bita geothermal, imiturire n’iterambere ry’imijyi.

Ku bijyanye n’ingufu, ku wa 29 Nzeri 2026, i Mombasa hageze icyiciro cya mbere cy’ibikomoka kuri peteroli u Rwanda rwaguze mu mahanga bingana na toni 40,000.

U Rwanda ruvuga ko iyi nzira izarufasha kubona no kubika mu buryo burambye ibikomoka kuri peteroli.

Minisitiri w’Intebe wungirije wa Kenya akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga  Musalia Mudavadi, yavuze ko ikizakurikiraho ari ugushyira mu bikorwa ayo masezerano akavamo ibikorwa bifatika.

Yagaragaje ikoranabuhanga, ubwenge buhangano (AI), ingufu zisubira, gukoresha inzira yo mu mazi, gukoresha neza ikirere, umutekano w’ibiribwa, udushya no guteza imbere ubumenyi biri mu bintu Kenya ishaka kurushaho gukoranamo n’u Rwanda.

Ibihugu byombi kandi byiyemeje gukomeza ubufatanye mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’indi miryango yo mu karere, mu rwego rwo guteza imbere amahoro, umutekano n’ikorwa ry’ubucuruzi n’abantu mu karere.

U Rwanda rusinyanye aya masezerano na Kenya mu gihe iki gihugu kiri kwitegura amatora y’Umukuru w’igihugu azaba mu mwaka utaha, bikaba biteganyijwe ko Perezida William Ruto azongera kwiyamamariza kuyobora manda ya kabiri.

Icyakora, abakurikirana politiki y’iki gihugu bavuga ko kubona amajwi bizamugora kuko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe basa n’abamurusha imbaraga mu rubyiruko.

Politiki ya Kenya cyane cyane iyo ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ivuga ko igihe kigeze ngo abakiri bato babe ari bo bayobora iki igihugu.

Muri iki gihe uhwihwiswa ko azahangana na Ruto ni umugabo w’imyaka 45 witwa Edwin Sifuna, akaba ashyigikiwe n’uwahoze ari Visi Perezida wa Kenya Rigathi Gachauga.

Edwin Sifuna. Ifoto@Facebook.

Amatora ya Perezida wa Kenya ateganyijwe kuba ku wa Kabiri, tariki ya 10 Kanama 2027. Ni na wo munsi uteganyijweho amatora rusange, aho Abanya-Kenya bazatora Perezida, Abadepite, Abasenateri, ba Guverineri n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *