U Rwanda Rugiye Kwitegura Kuzakira Imikino Ya Formula 1

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Imwe mu modoka ziruka muri Formula 1. Ifoto@NDTV

U Rwanda ‘rushobora’ kuzakira isiganwa ry’utumudoka duto rya Formula 1 mu 2030 nyuma y’uko umushinga wo kubaka ikibuga cyihariye cyo gusiganirwaho hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera watsinze indi mishinga yahatanira kuzakira iri rushanwa muri Afurika.

Ikinyamakuru RacingNews365 cyatangaje ko u Rwanda rwamaze kugaragaza ko rwiteguye kuzakira iri siganwa mu 2030, rikazanirwa ku kibuga gishya kizaba giherereye hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera, imihanda ikazubakwa ku ntera ya  kilometero hafi 40 uvuye i Kigali.

Amakuru yatanzwe n’abantu batandukanye bari hafi y’abayobora Formula 1, yemeza ko aya masezerano ashobora gutangazwa mu mpera z’uyu mwaka cyangwa mu byumweru bike biri imbere.

 Amasezerano ntaremezwa ku mugaragaro

Nubwo aya makuru yashimishije abakurikiranira hafi iyi mikino, kugeza ubu Formula 1, FIA ndetse na Guverinoma y’u Rwanda nta masezerano bari batangaza ku mugaragaro.

Icyakora, u Rwanda rumaze igihe rutangaje ku mugaragaro ko rushaka kwakira Formula 1 ndetse na Perezida Paul Kagame yigeze kubivugaho ubwo  yagezaga ijambo ku Nteko Rusange ya FIA yabereye i Kigali mu Kuboza 2024.

Umushinga w’ikibuga cyitezweho kwakira iri siganwa uri gutegurwa na WurzDesign, ikigo cyashinzwe n’uwahoze ari umushoferi wa Formula 1, Alexander Wurz.

Icyo kibuga kizabanza kubakwa mbere y’uko u Rwanda rwakira iri siganwa.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *