Abantu 12 bishwe mu gitero cyagabwe ku kibuga cy’indege cya Riyadh, umurwa mukuru wa Arabie Saoudite.
Urwego rushinzwe iby’indege za gisivili muri Arabie Saoudite rwatangaje ko abantu 12 bishwe, abandi 309 bakomerekera mu gitero cy’Abahouthi cyagabwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya King Khalid, giherereye i Riyadh.
Nyuma y’icyo gitero, ihuriro ry’ibihugu riyobowe na Arabie Saoudite ryatangaje ko rizihorera byatinda byatebuka.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko ashobora gusuzuma uburyo igihugu cye cyafatanya na Arabie Saoudite mu kugaba ibitero ku Bahouthi.
Yongeyeho ko ateganya guhamagara Minisitiri w’Intebe wa Arabie Saoudite akaba n’Igikomangoma gikuru, Mohammed bin Salman, bakaganira kuri icyo kibazo.
Umuryango w’Abarabu wamaganye ibitero by’Abahouthi
Umuryango w’Ibihugu by’Abarabu (Arab League) wamaganye ibitero bikomeje kugabwa n’Abahouthi kuri Arabie Saoudite, birimo n’icyibasiye ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya King Khalid i Riyadh.
Uyu muryango wavuze ko gutera ibikorwaremezo by’indege za gisivili ari ukwongera ubukana bw’intambara mu buryo buteye inkeke kandi bikaba binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.
Mu itangazo washyize ku rubuga rwa X, wagize uti: “Ibi kandi bibangamira mu buryo butaziguye umutekano w’abasivili, ingendo mpuzamahanga z’indege, ndetse n’umutekano n’ituze by’akarere.”
Umuryango w’Abarabu wongeye gushimangira ko ushyigikiye Arabie Saoudite n’ingamba zose ifata kugira ngo yirinde ibitero.
Muri rya tangazo haranditse hati: “Umutekano wa Arabie Saoudite ni igice kidashobora gutandukanywa n’umutekano rusange w’ibihugu by’Abarabu.”

Koweti yamaganye icyo gitero ikita icy’ubugwari
Igihugu cya Koweti na cyo cyamaganye mu buryo bukomeye igitero cy’Abahouthi cyagabwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya King Khalid i Riyadh, gihitana abantu 12.
Mu itangazo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Koweti yacyise “igitero kibi kandi cy’ubugwari”.
Iyo minisiteri yavuze ko icyo gitero ari ukurenga ku mategeko mpuzamahanga agenga ibikorwa by’ubutabazi mu gihe cy’intambara.
Yongeyeho ko gukomeza kugaba ibitero nk’ibyo bigamije ibikorwaremezo by’abasivili n’iby’ingenzi ku gihugu ari ukwongera ubukana bw’intambara mu buryo bukomeye.
Koweti yongeye gushimangira ko ishyigikiye Arabie Saoudite mu buryo budasubirwaho, ndetse ishyigikira ingamba zose Riyadh ifata kugira ngo irinde umutekano n’ituze byayo, abaturage bayo n’abandi bantu batuye ku butaka bwayo.
Iyo minisiteri yasabye umuryango mpuzamahanga kuzuza inshingano zawo, ugafata ingamba zikomeye zo kurwanya ibyo bitero, kurinda ibikorwaremezo by’abasivili n’iby’indege za gisivili, gukumira ko byongera kuba no gutuma ababigizemo uruhare bahanwa.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, na we yavuze ko igitero cy’Abahouthi cyahitanye abantu kuri icyo kibuga cy’indege “kitakwihanganirwa”, kandi ko ateganya kuganira na Mohammed bin Salman kuri iki kibazo.
Umujyanama wa Leta ya Yemen avuga ko inzira y’amahoro itatanze umusaruro
Marwan Ali Noman, umujyanama mu bya politiki wungirije mwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Leta ya Yemen yemewe n’amahanga, yabwiye Al Jazeera ko mu myaka 10 ishize hageragejwe gukemura amakimbirane n’Abahouthi hakoreshejwe inzira z’amahoro, ariko ngo ntacyo byagezeho ahaninni bitewe n’abo kuko ngo Iran ari yo ibaha amabwiriza.
Yavuze ko uburyo buri gukoreshwa ubu ari bwo bushobora guhangana n’icyo kibazo.
Abahouthi ni umutwe witwaje intwaro ukorera muri Yemen kandi ushyigikiwe na Iran.
Uyu mutwe umaze igihe mu ntambara n’ingabo za Leta ya Yemen, mu gihe ihuriro riyobowe na Arabie Saoudite na ryo ryagiye rigaba ibitero kuri uwo mutwe.
Human Rights Watch ivuga ko Abahouthi bafunze abakozi b’ubutabazi
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, watangaje ko kuva ku wa 18 Kanama, Abahouthi bafunze nibura abantu umunani bakora mu bikorwa by’uburenganzira bwa muntu n’ubutabazi.
Aba bantu bashinjwa ibyaha bifitanye isano n’ubutasi kandi bishobora guhanishwa igihano cy’urupfu.
Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’ingabo za Amerika bukorera mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) bwatangaje ko bwahinduye inzira y’ubwato 135 bw’ubucuruzi, naho bune bubuzwa gukomeza kugendera muri ayo , kuva Amerika yasubukura igikorwa cyo gufunga inzira z’ubwikorezi bwo mu mazi zijyanye na Iran ku wa 14 Nyakanga.
Hagati aho, mu bihugu by’Abarabu harategurwa inama mpuzamahanga y’ibihugu birimo inganda nyinshi za peteroli, World Petroleum Congress, n’ihuriro ry’ishoramari rizwi nka Future Investment Initiative, abayitabira bakaba batangaje ko izo nama zizakomeza uko zari ziteganyijwe, nubwo habaye igitero gikomeye ku kibuga cy’indege cya Riyadh.
Abahouthi bari baburiye indege zitwara abagenzi kutanyura mu kirere cya Arabie Saoudite, bavuga ko icyo kirere cyabaye agace k’ibikorwa bya gisirikare.
Bije nyuma y’uko ingabo za Leta ya Yemen zitangije ibitero byo kurwanya Abahouthi mu ntangiriro z’uku kwezi.
Inama ya World Petroleum Congress iteganyijwe gutangira ku Cyumweru igasozwa ku wa Kane, ikazitabirwa n’abayobozi bakomeye mu nganda za peteroli ku isi, abafata ibyemezo muri politiki n’abayobozi ba Arabie Saoudite.
Mu banyacyubahiro n’abayobozi b’ibigo byitezwe harimo abahagarariye ExxonMobil, Shell na Woodside Energy.
Mu butumwa bwohererejwe abazitabira iyo nama, abayitegura babwiwe ko umutekano n’ituze byabo ari byo by’ingenzi.
Bagaragaje ko hari izindi nzira zo kugera i Riyadh, zirimo no gukoresha imodoka mu rugendo rw’amasaha ane uvuye i Dammam, ku nkombe y’iburasirazuba bwa Arabie Saoudite.
Abategura Future Investment Initiative na bo batangaje ko iyo nama izaba kuva ku wa 26 kugeza ku wa 29 Ukwakira, nk’uko byari byateganyijwe.
Mu bayobozi b’ibigo bikomeye by’imari ku isi bitezwe harimo Jamie Dimon uyobora JPMorgan na Jane Fraser uyobora Citi.

