BK Irahumuriza Abakiliya B’i Musanze

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Banki ya Kigali isaba abakiliya ba Musanze gukorana n'aba Ajenti( Agents) bayo.

Nyuma y’uko inkongi ikomeye itwitse bikomeye isoko rya Goico Plaza, Banki ya Kigali( isanzwe ihafite ishami) ivuga ko nta mukozi wayo wahagiriye ikibazo.

Ntacyo yatangaje ku byerekeye amafaranga cyangwa ibindi byuma by’ikoranabuhanga biyatanga, gusa ivuga ko hari aba ajenti( agents) bayo basanzwe bakora, bari bukomeze guha serivisi abayikeneye.

BK ishimira inzego z’umutekano n’abandi bafatanyije mu kurwanya iyi nkongi.

Nubwo ari uko ubuyobozi bw’iyi Banki bubibona, ababonye iby’iyo nkongi bavuga ko habayeho gutinda kuzana imodoka zizimya inkongi kuko iyo ziza gutebuka, yari buzime bitararenga etaje ya gatanu.

Aho niho iyo nkongi yatangiriye hakaba ari ahantu abahakoreraga bacururizaga imyenda kandi hacururizwa imbaho.

RBA yatangaje ko amakuru yahawe n’abaturage avuga ko inkongi yaba yaratewe n’abantu basudiraga.

Mbere, amakuru yavugaga ko yatewe n’intsinga zaba zarahiye kubera kugenda no kugaruka bya hato na hato by’amashanyarazi yazitwitse.

Kugeza ubu, nta tangazo Polisi irarekura rivuga icyaba cyateye iyo nkongi yatwitse isoko rinini kurusha andi yose ari mu mujyi wa kabiri kuri Kigali ari wo ‘Umujyi wa Musanze’.

Nta makuru y’abayihiriyemo aratangazwa kugeza ubwo iyi nkuru yasohokaga.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru italiki 11, Ukwakira, 2026, umuriro wari ukigaragara muri etaje ya gatatu, ariko ahandi hacumbaga umwotsi.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera ku giti cyabo muri Musanze yaraye abwiye RBA ko 90% by’abacururizaga muri Goico Plazza nta bwinshingizi bagiraga, asaba Leta kuzareba uko yabagoboka.

Icyakora, isoko ryo ryari ryishinganye.

Kuri uyu wa Gatandatu saa kumi z’umugoroba nibwo iby’iyo nkongi byari byakomeye, ikaba ari yo nkongi ikomeye yadutse muri Musanze no mu Rwanda muri rusange mu myaka mike ishize.

Bivugwa ko iri soko ryakorerwagamo abantu 2,000, ku munsi rikaremwa n’abarenga 10000.

BK isaba abakiliya bayo b’i Musanze kwegera aba ajenti kandi bagakomeza gukoresha serivisi  binyuze kuri BK Mobile App, Internet Banking cyangwa *334#.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *