Gatsibo: Abavandimwe Barwanye Bapfa Frw 30,000 Bari Bibye

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Byabereye mu Murenge wa Remera wa Gatsibo.

Mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Rwarenga, Umurenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo habereye imirwano hagati y’abavandimwe babiri bapfaga Frw 30,000 bari bamaze kwiba.

Abavandimwe barashyamiranye bapfa ayo mafaranga, ubwo bushyamirane bukaba bwaradutse ubwo bari bari mu kabari.

Abari aho bamaze kubona ko uburakari bwazamutse, batabaje ubuyobozi hafi ngo buze bubakize, butinda kuhagera.

Hagati aho, hari umugabo usanzwe ukora mu by’irondo ry’umwuga waje kubakiza, aho kugira ngo bakiranuke, baramuhindukirana batangira kumukubita.

Uwo mugabo yakubise inkoni umwe muri abo bavandimwe witwa Darius Mvuyekure, ayikurikiza imigeri aramukomeretsa bikomeye.

Amakuru Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba SSP Hamdun Twizeyimana yahaye UMUSEKE avuga ko uwakubiswe byamuviriyemo urupfu ubwo yari ageze kuri CHUB, avanywe ku bitaro bya Kiziguro.

Ati: “Ni abavandimwe babiri barwanaga bapfa amafaranga ibihumbi 30 bari bamaze kwiba, nuko uwo munyerondo aratabazwa. Ahageze akubita umwe muri bo, ajyanwa kwa muganga, birangira ashizemo umwuka. Uwo munyerondo kimwe n’uwo bafatanyije kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera.”

SSP Hamdun Twizerimana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba.

SSP Twizeyimana yasabye abaturage, by’umwihariko urubyiruko, kwirinda urugomo n’ubujura, avuga ko ari bimwe mu biteza amakimbirane agakururira abantu mu byago birimo no kubura ubuzima.

Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo ya 111, riteganya icyaha cyo kwica umuntu bidaturutse ku bushake.

Uhamijwe n’urukiko icyo cyaha ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri n’ihazabu iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 500.000 na 2.000.000, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *