U Rwanda Rwatangije Tombola Izarwinjiriza Miliyoni $37

Peter Taarifa
5 Min Read
Serge Nyombayire. Ifoto@Taarifa.rw

U Rwanda rwatangije ku mugaragaro tombola y’igihugu yiswe InteGo!, igamije gushakisha andi mafaranga azakoreshwa mu gushyigikira gahunda z’iterambere ry’igihugu, guteza imbere serivisi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, gukorera mu mucyo no gushishikariza abantu gutombola mu buryo bushyize mu gaciro.

Abayobozi mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Tombola n’Imikino y’Amahirwe (NLGC), inzego za Leta n’abafatanyabikorwa bo mu nzego z’imari, itumanaho, ikoranabuhanga n’ubwikorezi nibo baraye bayitangije.

Ni Tombola ikazagenzurwa na NLGC, ikorera muri RDB, imikorere yayo ikazasuzumwa n’ikigo Moja Rwanda Ltd izakora nk’umufatanyabikorwa mu bya tekiniki binyuze mu ipiganwa.

Mu igenamigambi ry’imyaka itanu, iyi tombola iteganyijwe kwinjiriza Leta y’u Rwanda hafi miliyoni 37.6 z’amadolari ya Amerika, angana na miliyari Frw 55.

Aya mafaranga azafasha mu bikorwa bigamije guteza imbere imikino, ubuzima n’umuco, hagamijwe guteza imbere imibereho y’abaturage no kuzamura  ubukungu.

Serge Nyombayire, ushinzwe gutanga impushya no kugenzura imikorere y’imikino y’amahirwe muri NLGC, yavuze ko itangizwa rya InteGo! ari intambwe ikomeye mu gushyiraho tombola y’igihugu igezweho kandi igenzurwa neza.

Yasobanuye ko iyi gahunda itari iyo kwidagaduriramo gusa, ahubwo inagamije kubona amafaranga azashorwa mu guteza imbere imikino, ubuzima n’umuco, ndetse n’izindi gahunda z’iterambere ry’igihugu.

Ati: “Ikintu cy’ingenzi muri iyi gahunda ni ukwiyemeza gushyiraho tombola yubahiriza amahame, ikorera mu mucyo, ubunyangamugayo no gutombola mu buryo bushyize mu gaciro.”

Yemeje ko izakorwa mu igenzura  rikomeye, abazayikina bakazarindwa ngo itagira ingaruka ku bana kandi inyungu zizayivamo zikazagera ku baturage binyuze mu kuzamura urwego rw’imibereho yabo.

Yongeyeho ko komisiyo ya NLGC ikorera muri RBD izakomeza kugenzura imikorere ya InteGo!, ikubahiriza amategeko n’amabwiriza, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano, ku buryo kurengera abayitabira n’imibereho myiza y’abaturage bikomeza kuza imbere.

InteGo! izajya ikorerwa hifashishijwe ikoranabuhanga

InteGo! yashyizweho ku buryo abantu bemerewe kuyitabira bashobora gutombola hifashishijwe telefone zigendanwa, binyuze muri USSD, amafaranga yo kuri telefone, urubuga rwa interineti n’application yayo.

Abakozi n’abafatanyabikorwa bemerewe kuyihagararira na bo bazajya bafasha abakenera ubufasha imbonankubone.

Icyakora, amatike yose n’ubwishyu bizajya bikorerwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, hagamijwe ko ibikorwa bikurikiranwa kandi bikorerwa mu mutekano.

Mu muhango wo kuyitangiza habaye tombola ya mbere ya InteGo!. Tombola ya buri munsi yitwa Lotto 5/90 izajya itambutswa imbonankubone kuri televiziyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), guhera ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026.

Izina InteGo! rikomoka ku ijambo ryo ‘kugira intego’.

Daniel Mihizi, Umuyobozi Mukuru w’ikigo Moja Rwanda Ltd yavuze ko ikigo ayobora cyiyemeje gutanga serivisi ya tombola itekanye, ikorera mu mucyo kandi yizewe, yubahiriza amahame mpuzamahanga.

Yagize ati: “Twashoye imari mu ikoranabuhanga no muri sisitemu z’imikorere zituma habaho kubazwa inshingano, kurinda abayitabira no gutanga serivisi yorohereza abantu hirya no hino mu gihugu.”

Yavuze ko Moja Rwanda Ltd izakorana bya hafi na NLGC kugira ngo InteGo! yubahirize amahame y’ubunyangamugayo no gutombola mu buryo bushyize mu gaciro, inagere ku ntego yo kuzana inyungu zirambye ku baturage.

Uko abantu bazajya bitabira InteGo!

Umuntu ashobora gutombola muri InteGo! atanze  guhera ku mafaranga 100 akoresheje gukanda *759# kuri telefoni, gukoresha urubuga rwa internet www.intego.rw no gukoresha gukoresha ‘application’ ya InteGo! cyangwa serivisi z’amafaranga yo kuri telefone.

Abateguye iyi gahunda bavuga ko yashyizwemo uburyo bwo gushyiraho umubare ntarengwa w’amafaranga umuntu ashobora gukoresha, ndetse n’uburyo bwo gufata ikiruhuko mu gihe umuntu yumva akeneye guhagarika gutombola by’igihe gito.

Hari kandi n’ubutumwa bushishikariza abantu gutombola mu buryo bushyize mu gaciro buzajya bugaragara mu matangazo no mu bundi butumwa bugenewe abaturage.

Abakeneye ubufasha ku bibazo bifitanye isano no gutombola bashobora guhamagara umurongo utishyurwa wa 2075.

Abifuza guhagarika gutombola burundu na bo bashobora gusaba ko konti zabo zifungwa.

Abayobozi ba InteGo! bashimangira ko iyi tombola igomba gufatwa nk’imyidagaduro, aho kuyifata nk’uburyo bwo kwinjiza amafaranga cyangwa igisubizo ku bibazo by’amikoro.

NLGC, ikorera muri RDB, ni yo izakomeza kugenzura niba InteGo! yubahiriza amategeko n’amabwiriza, irinda abana n’abandi bashobora kwibasirwa n’ingaruka zo gutombola, ikanagenzura ko tombola ikorwa mu buryo buciye mu mucyo kandi n’amafaranga ayikomokaho akazacungwa neza.

Mu byumweru biri imbere, abakozi ba InteGo! bazasura ibice bitandukanye by’u Rwanda kugira ngo basobanurire abaturage uko iyi tombola ikora, basubize ibibazo byabo kandi bashishikarize abantu gutombola mu buryo bushyize mu gaciro.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *