Guverinoma Yihanganishije Abangirijwe N’Inkongi Yatwitse GOICO

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije abacuruzi, abakozi n’imiryango yagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yibasiye Isoko rya GOICO mu Karere ka Musanze.

Iyo nkongi yabaye kuri uyu kuri uyu wa 10 Ukwakira 2026, ibizeza ubufatanye mu gusana isoko, bakazasubukura ubucuruzi bwabo bidatinze.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 11 Ukwakira 2026, Guverinoma yashimiye Polisi y’u Rwanda, inzego z’ubutabazi n’abaturage bafatanyije mu kuzimya umuriro, bakarinda ko umuriro ukwira mu nyubako z’ubucuruzi zegeranye n’isoko.

Iri tangazo rigaragaza ko abantu babiri bakomeretse byoroheje, abandi 15 barahungabana, ubu bakaba bari kwakitabwaho n’abaganga.

Guverinoma itangaza ko abenshi muri bo bamaze gusezererwa, mu gihe babiri bakomeretse bakitabwaho n’abaganga.

Handitsemo ko inzego zibishinzwe zikomeje iperereza rigamije kumenya icyateye inkongi, hakazakorwa n’ibishoboka ngo isoko risanwe ryongere gucururizwamo.

Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako y’isoko rya GOICO Plaza mu Karere ka Musanze ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, ahagana saa kumi.

Umuriro watangiriye mu igorofa rya gatanu, ahakorera abadozi n’abacuruza imyenda ya caguwa, nyuma ukwira no mu bindi bice by’inyubako.

Isoko rya GOICO mu Mujyi wa Musanze ryakiraga abantu bagera ku 25.000 ku munsi barimo abacuruzi n’abaguzi bava muri Musanze no mu Turere bituranye.

Jean d’Amour TUYISHIME Claver 

TAARIFA.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *