Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, mu Ijambo yavuze ubwo yanjizaga abapolisi bashya mu mwuga, yasabye uru rwego kujya rutekereza kure mu bikorwa byaryo.
Ati: “Turifuza Polisi itekereza mbere y’igihe ibibazo bishobora kuvuka aho gutegereza ko biba.”
Avuga ko abapolisi b’u Rwanda bagomba guhuza amakuru basanganywe n’ibyo babona mu mibereho y’Abanyarwanda, bigakorwa hagamijwe guteganya imigirire yavamo ibyaha no kubikumira.
Biruta yasabye abapolisi bashya kuzarangwa n’imyitwarire myiza, ikinyabupfura, umurava no gukora kinyamwuga.
Avuga ko bakwiye gushyira umuturage ku isonga, intego ikaba uguharanira ishema ry’u Rwanda n’Abanyarwanda.
Indi ngingo ikomeye Minisitiri Biruta avuga ko ikwiye gukurikizwa na Polisi ni ukubaka umutekano urambye binyuze mu bufatanye n’izindi nzego.
Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari, Commissioner of Police Rafiki Mujiji, yashimye abarangije amahugurwa ku murava, ikinyabupfura n’ubwitange bagaragaje mu gihe bayakoraga.
Yabibukije ko kurangiza ayo mahugurwa ari intangiriro y’urugendo rwabo rw’umwuga, kuko bazakomeza guhabwa n’andi mu gihe bazaba bakorera Polisi y’u Rwanda, agamije kongera ubumenyi, ubushobozi n’ubuhanga bizabafasha kurangiza neza inshingano.
Icyiciro cyarangije amasomo ni icya 22, kigizwe n’abapolisi bato batojwe no guhosha imyigaragambyo, kumasha, akarasisi n’imyitozo njyarugamba.
Bose ni abantu 1652 barimo ab’igitsina-gore 337.

