Ni Ngombwa Kwisuzuma Ukanoza Ibyo Ukora- Kagame

Peter Taarifa
1 Min Read
Perezida Kagame ubwo yakiraga indahiro y'abo bayobozi.

Mu ijambo rito yagejeje ku barahiriye gusohoza neza inshingano muri Guverinoma, Perezida Paul Kagame yababwiye ko kuba abenshi bari basanzwe mu zindi nshingano, bituma batazagorwa no gukora izindi bahawe, icyakora abibutsa kuzinoza.

Abarahiye barimo Julienne Uwacu uherutse kuba Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Perezida Kagame akaba yababwiye ko iyo umuntu avuye mu bintu runaka yakoraga, agashingwa  ibindi, aba agomba kureba uko yabikora neza kurushaho.

Ati: “Ikiba gikenewe ni ukwisuzuma ngo turebe ko twakomeza gukora neza kurushaho.”

Avuga ko kunoza no gukora neza kurushaho, bitareba abashya mu nshingano nshya, ahubwo ari ibya buri wese uri mu nshingano zifitiye abaturage akamaro.

Yabibukije ko ibyo bakora byose hari abo bigirira akamaro cyangwa bikabagiraho ingaruka bityo ko mu gushyira mu bikorwa inshingano zabo, icyo baba bakwiye kukizirikana.

Minisitiri Julienne Uwacu niwe wabanje kurahira, akurikirwa na Senateri Uwizeye Judith, hakurikiraho Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta Claudette Mukashyaka n’umwungirije Kubwimana Gracien.

Kubwimana na Mukashyaka ubwo barahiriraga kuzaba abagenzuzi beza b’imari ya Leta.
Senateri Uwimana Judith.
Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Uwacu Julienne
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *