Ubuyobozi bwa Federasiyo y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, buri guhugura abatoza gukoresha ikoranabuhanga bita Global Positioning System, GPS, mu kumenya uko abakinnyi bitwaye mu kibuga na nyuma y’umukino.
Abari guhugurwa kuri iri koranabuhanga ni abantu 70; barimo abatoza bagorora umubiri w’abakinnyi bakawongerera imbaraga, abatoza basanzwe n’abaganga b’amakipe anyuranye.
Claudio Altieri ni umwe mu bahugura abatoza mu mikorere y’iryo koranabuhanga, akaba ashinzwe gukurikirana uko abakinnyi bitwara mu ikipe y’Igihugu [Amavubi].

Abandi bari guhugura ni Serge Mwambari ushinzwe kongera ubushobozi bw’umubiri mu Amavubi, Andrew Howit na Theo Le Floch basanzwe ari impuguke mu gukoresha iri koranabuhanga ryo mu bwoko bwa StatSports.
Abahanga muri iri koranabuhanga bavuga ko muri iki gihe bikenewe ko ikoranabuhanga rya GPS rikoreshwa no mu kibuga, rikunganira abatoza mu kumenya uko abakinnyi bitwara.
Ibipimo GPS ifata mu gukurikirana amakuru y’umukinnyi
Iri koranabuhanga rifasha mu kumenya intera umukinnyi yirutse, yaba yagendaga buhoro cyangwa yirukaga.
Ni intera ibarwa muri metero cyangwa kilometero.
Ibipimo bitangwa n’iryo koranabuhanga binerekana ko runaka yirutse avuduka n’inshuro yabikoze.
Mu kwiruka kandi, harebwa aho yageze akagabanya umuvuduko, imbaraga yakoresheje, umunaniro byamuteye n’uko umubiri we wabyihanganiye.
Iryo koranabuhanga ryerekana n’ibice by’ikibuga yibanzeho mu kwiruka kwe.
Ku rwego rw’isi, mu makipe cyangwa ibihugu bikoresha iri koranabuhanga harimo FC Barcelona, Espagne.
Ifite uburyo bwa Barça GPS Tracker bukoreshwa mu gukurikirana intera, umuvuduko, kwihuta n’uburyo umukinnyi akoresha ikibuga.
Chelsea FC (Ubwongereza): Ubushakashatsi bwakozwe ku bakinnyi 53 bo mu ishuri ryayo ryigisha umupira w’amaguru bwakoresheje GPS mu bihembwe bine, hakusanywa ibipimo birenga 20.000.
KRC Genk (Ububiligi): Mu 2026, yakoresheje GPS ya STATSports mu gukurikirana abakinnyi kuva mu ikipe nkuru kugeza mu makipe y’abato.
Vandrezzer FC (Nigeria): Yashyizeho GPS mu gukurikirana abakinnyi, iba imwe mu makipe yo muri Afurika yatangiye gukoresha ubu buryo.
GPS ikoreshwa ite?
Umukinnyi yambara agashashi gato kaba karimo igikoresho gipima GPS, akenshi akambara hagati y’ibitugu, munsi y’umwenda w’imikino.
Nyuma y’imyitozo cyangwa umukino, amakuru ako kuma kakusanyije ashyirwa muri mudasobwa, abatoza bakareba uko buri mukinnyi yitwaye.
Binavuga ko ayo makuru ashobora gutuma abatoza bafata ibyemezo by’uko umukinnyi runaka adakina mu rwego rwo kumurinda imvune.
Iyo umutoza abonye ko umukinnyi yakoze imyitozo irenze ubushobozi bwe, cyangwa agaragaza ibimenyetso by’umunaniro ukabije, ashobora kugabanya imyitozo cyangwa kumuha ikiruhuko.
Ibi bifasha gucunga umunaniro no kugabanya ibyago by’imvune.
Icyakora, GPS ntipima buri kintu cyose kijyanye n’ubuhanga bw’umukinnyi.
Ntabwo yonyine yabwira umutoza niba umukinnyi atanga imipira myiza, atsinda ibitego cyangwa afata imyanzuro myiza.
GPS ni kimwe mu bikoresho by’ingenzi byafashije umupira w’amaguru kuva ku gupima umukinnyi hakoreshejwe kureba gusa, ikajya no gukoresha imibare n’ibipimo bya siyansi.

