U Rwanda Rurashaka Gufasha Afurika Mu Ngufu Nikileyeri

Peter Taarifa
4 Min Read

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu Atomike (RAEB), akaba n’Umujyanama wa Perezida Kagame, Lassina Zerbo, yayoboye ibiganiro byibanze ku iterambere ry’ingufu Nikileyeri muri Afurika, byabereye i Moscou mu Burusiya, mu nama ya gatatu ihuza u Burusiya na Afurika.

Ibi biganiro byabaye ku wa 28 Ukwakira 2026, mu rwego rwa gahunda y’ibikorwa by’ubucuruzi byateguwe muri iyo nama, ku bufatanye na Rosatom ikaba ikigo cya Leta y’u Burusiya gishinzwe ingufu nikileyeri.

Byari bifite insanganyamatsiko igira iti: “Ikoranabuhanga rya Nikileyeri muri Afurika: gutera intambwe igana kuri ejo hazaza.”

Mu bayitabiriye harimo Umuyobozi Mukuru wa Rosatom, Alexey Likhachev; Minisitiri w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro n’Ingufu wa Togo, Robert Koffi Messan Eklo; Perezida wa Komisiyo ihoraho ishinzwe umutungo kamere mu Nteko Ishinga Amategeko ya Namibia, Tobie Aupindi; na Minisitiri w’Amashanyarazi n’Ingufu Zisubira Bundi wa Misiri, Mahmoud Esmat.

Lassina Zerbo uyobora ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ingufu nikileyeri yavuze ko buri gahunda igamije guteza imbere ingufu nikileyeri igomba gukorwa mu byiciro, nk’uko bigaragara mu mabwiriza y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Atomike (IAEA).

Yasobanuye ko mbere yo kubaka ibyuma bitunganya ingufu nikileyeri, ibihugu bigomba kubanza guhugura abahanga, abagenzuzi n’abatekinisiye, ndetse no kubaka icyizere mu baturage ko iryo koranabuganga ritazabakururira akaga.

Yavuze kandi ko ibihugu bya Afurika bidakwiye kugenda byonyine muri uru rugendo, ahubwo ko bikwiye gufatanya mu guhuza imiyoboro y’amashanyarazi, gushyiraho ibigo bihugurirwamo abakozi no kunoza imikoranire y’inzego zigenzura ikoreshwa ry’izi ngufu.

Ati: “Gukoresha ingufu nikileyeri muri Afurika byavuye mu biganiro bigera mu cyiciro cyo kubaka ibikorwa remezo. Icyo tugomba gukora ubu, ni ukureba ko bizagirira akamaro abaturage karimo amashanyarazi mu ngo, ubuvuzi mu bitaro, akazi ku rubyiruko n’ubushobozi bwo kwigenga mu ikoranabuhanga ku mugabane wose.”

Alexey Likhachev na we yavuze ko ikoranabuhanga nikileyeri rishobora gufasha ibihugu bya Afurika kwigiranaho mu ikoranabuhanga, bikabasha kwishyiriraho gahunda y’iterambere, guhugura abahanga babyo no guteza imbere inganda zishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho.

Yavuze ko kugira ngo ibi bigerweho bizasaba ubufatanye burambye, guhera ku guhugura abakozi no kubaka ibikorwa remezo kugeza ku mishinga minini isaba ishoramari rya miliyari z’amadolari y’Amerika.

Ati: “Gukoresha ingufu nikileyeri muri Afurika byavuye mu biganiro bigera mu cyiciro cyo kubaka ibikorwa remezo. Icyo tugomba gukora ubu ni ukureba uko byahindura imibereho y’abaturage ikaba myiza kurushaho.”

Mu 2019, ubwo habaga inama ya mbere y’u Burusiya na Afurika yabereye i Sochi, impande zombi zasinyanye amasezerano yo kubaka mu Rwanda Ikigo cy’Ubushakashatsi mu Bumenyi n’Ikoranabuhanga rya Nikileyeri.

Iki kigo giteganyijwemo icyuma cy’ubushakashatsi gikoresha ingufu nikileyeri n’ibyumba bitandukanye bya laboratwari.

Muri Kamena 2026, ikigo RAEB na Rosatom byagiranye inama ya mbere ya Komite ihuriweho ishinzwe guhuza ibikorwa by’ubufatanye mu gukoresha ingufu nikileyeri, binasinyana inyandiko yerekana ibikorwa bizibandwaho mu guteza imbere ibyuma bito bitunganya ingufu nikileyeri (Small Modular Reactors – SMRs).

U Rwanda rufite intego yo gutangira gukoresha ingufu nikileyeri mu rwego rw’ingufu z’igihugu mu ntangiriro z’imyaka ya 2030, mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibikenewe by’amashanyarazi mu gihugu.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *