Icyizere Cy’Uko Umunyafurika Yakongera Kuyobora UN Kiri Kuyoyoka

Peter Taarifa
4 Min Read
Dr Olara Otunnu

Dr Olara Otunnu wari usigaye ari we Munyafurika uharanira gutorerwa kuyobora UN yatangiye gutakaza icyizere cyo kubigeraho nyuma y’uko abagize Inteko itora y’Akanama gashinzwe amahoro ku isi batoye bamusaba ko yabireka, ibyo bita ‘Discourage’.

Kuri uyu wa Gatanu ku italiki 30, Ukwakira, 2026 nibwo amajwi 11 y’abagize kariya Kanama yamusabye kuzibukira uko guhatana mu gihe andi majwi atanu ari yo yamuteraga inkunga yo kubikomeza.

Ibi byatumye amahirwe y’uko Umunyafurika yazatorerwa kuyobora Umuryango w’Abibumbye agenda ayoyoboka.

Umunyafurika wundi wari wagerageje kwiyamamariza uyu mwanya ni umunya Senegal Macky Sall nawe waje kubivamo.

Olara Otunnu ukomoka muri Uganda ahanganye n’umunya Costa-Rica witwa Rebecca Grynspan( niwe baha amahirwe menshi), Umunya Argentine usanzwe uyobora Umuryango mpuzamahanga ushinzwe iby’ingufu za kirimbuzi Rafael Grossi n’umunya Guyana witwa Rodrigues-Brikett.

Daily Monitor ivuga ko ibya Otonnu biherutse kuzamba ubwo Kenya yatangazaga muri iki Cyumweru kiri kurangira ko itari inyuma ye.

Icyo gihe Ibiro bya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Kenya iyoborwa na Musalia Mudavadi byatangaje ko aho kujya inyuma ya Otunnu, Kenya izatora Lena Nusseibeh wo muri Leta ziyunze z’Abarabu.

Uyu mugore aherutse gutangaza nyuma y’abandi bose ko nawe ashaka kuyobora Umuryango w’Abibumbye.

Akinjira muri iri siganwa, igihugu cye cyahise gitangirana imbaraga nyinshi mu kumwamamaza no kumuvuganira mu mahanga ndetse mu Cyumweru gishize Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu gihugu cye witwa Sheikh Shakhboot bin Nahyan Al Nahyan yanyarukiye i Nairobi.

Itangazamakuru ryo muri Uganda kuri uyu wa Gatandatu ryanditse ko ibyo Kenya yakoze bigaragaza ko nta bufatanye buri mu bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba mu guhatanira ko yagira uyihagararira ku ruhando mpuzamahanga nk’urwo Otunnu yashakaga kwiyamamariza no gutorerwa kuyobora.

Binagaragaza kandi ko umubano wa Kenya na Uganda ujegajega.

Ubusanzwe kugira ngo umukandida atorerwe kuyobora UN bisaba ko agira ‘byibura’ amajwi icyenda muri 15 y’ibihugu bigize Akanama gashinzwe amahoro ku isi kandi ibihugu bitanu bigafitemo icyicaro gihoraho bikamwemeza.

Ibi bihugu ni Leta zunze ubumwe z’Amerika, u Burusiya, u Bufaransa, u Bushinwa n’u Bwongereza.

Umuntu wese uzasimbura António Manuel de Oliveira Guterres ukomoka muri Portugal azaba aje kuyobora Umuryango mpuzamahanga ariko uri mu mage.

UN ifite amafaranga make ugereranyije n’ibyo amashami ayishamikiyeho akeneye ngo akore neza akazi kayo.

Ubukungu bwayo bwajegajeze ubwo Amerika( niyo muterankunga wayo ukomeye kurusha abandi) igabanyirije amafaranga yashyiragamo, ibi bikaba icyemezo cyafashwe na Perezida Donald Trump ubwo yatangiraga iyi manda muri Mutarama, 2025.

Ibihugu bine nibyo bishyira amafaranga menshi muri UN, ibyo bikaba ari Amerika (22%), Ubushinwa (20%), Ubuyapani  (6.9%) n’Ubudage  (5.6%), iyi ikaba ari imibare y’Ikigo Council on Foreign Relations.

Ku byerekeye amatora, abagize Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi bazakomeza guhitamo uwo babona ko yujuje ibisabwa, uwo bazemeza akazagezwa ku Nteko rusange y’uyu muryango izaba ari iya 193 izamwemeza mu buryo bwa burundu.

Kugeza ubu, Abanyafurika bayoboye UN ni Boutros Boutros-Ghali wo mu Misiri wabaye Umunyamabanga Mukuru wa UN kuva mu 1992 kugeza mu 1996.

Undi ni Umunya Ghana Kofi Annan wayiyoboye guhera mu mwaka wa 1997 kugeza mu mwaka wa 2006.

We yahawe igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel mu 2001.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *