Amafaranga aba bayobozi( uwa RIB ku rwego rwa Gisagara) na Visi Meya ushinzwe iterambere ry’Imibereho myiza y’abaturage bavugwaho ko bafashwe bagabana ni miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.
Visi Meya yitwa Dusabe Denise naho umuyobozi wa RIB muri aka Karere yitwa Rangira Anicet.
Abahaye amakuru bagenzi bacu bakorera UMUSEKE muri aka Karere, bavuga ko iyo ruswa yari yatanzwe n’Umukomisiyoneri Padiri w’imwe muri Paruwasi Gatulika yo muri aka Karere yari yohereje ngo ayabazanire.
Bivugwa ko abo bayobozi( uwa RIB n’uw’akarere mu rwego rwa politiki) bamenye ko hari umuterankunga wahaye Padiri miliyoni zirenga 20 z’amafaranga y’u Rwanda yari agenewe gusana ishuri, ayibikaho.
Rangira na Dusabe bakimara kumenya ko ari uko byifashe, bashyize igitutu kuri Padiri bamusaba ko bayagabana abanza kubyanga ariko aza kwemera kubaha ho macye.
Mu rwego rwo gutinya ko bo ubwabo babyinjiyemo byahita bibashyira ahagaragara, bashatse intumwa ikora gikomisiyoneri, padiri ayiha ayo mafaranga, undi ahamagara abo bantu ababwira ko ayabazaniye.
Bamurangiye aho ari buyabasangishe, bahageze nibwo abakozi ba RIB bahise babagwa gitumo barayabafatana barabafunga.
Dusabe Denise afunzwe habura iminsi mike ngo yiyamamarize indi manda y’imyaka itanu mu buyobozi bwa Gisagara kuko yari yaramaze kujya ku rutonde rw’abakandida bahatanira kwiyamamariza umwanya w’abajyanama rusange b’Akarere ka Gisagara.
Ntibiramenyekana niba Padiri( tutaramenya amazina ye) ari we waciye ‘ruhinga nyuma’ agaha abandi bakozi ba RIB amakuru yatumye abayobozi bavugwa muri iyi nkuru bafatwa.
Hari n’ubwo byaba byaramenyekanye bishingiye ku buhanga bw’abagenzacyaha bimenyera amakuru yabagejeje k’ugufata abo bombi.
Taarifa Rwanda iracyashaka kumenya icyo Umuvugizi wa RIB ku rwego rw’igihugu abivugaho ariko inkuru yasohotse atarasubiza ubutumwa bwaciye kuri WhatsApp.
Mu bihe bitandukanye, hari abakozi b’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha bavuzweho ruswa.
Raporo yitwa Rwanda Bribery Index ikorwa na Transparency International Rwanda igaragaza ko RIB nayo iri mu nzego za Leta zigaragaramo abakira ‘ruswa nto’.
Muri raporo yayo ya 2025, herekana ko Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwaje ku mwanya wa 10, ku ijanisha rya 1.20% bya ruswa yose yahawe inzego za Leta n’iz’abikorera.


