Leta ya Iran yatangaje ko yiteguye kongera gufungura inzira y’ubwikorezi bwo mu mazi ya Hormuz no gusubukura ibiganiro na Amerika, mu gihe Amerika na yo ikomeje kuyotsa igitutu ngo yemere amasezerano agamije guhagarika intambara.
Iran yavuze ko Amerika niramuka yemeye ibyo isabwa, umutekano uzongera kugaruka muri Hormuz, ibiganiro hagati y’impande zombi na byo bigatangira mu gihe gito.
Ku ruhande rwe, Perezida wa Amerika, Donald Trump, yatangaje ko intambara igihugu cye kirimo na Iran izarangira vuba, mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Yaburiye Tehran ko igomba kwemera amasezerano, bitaba ibyo igahura n’ibitero bikomeye, agereranya ‘n’inyundo izamanuka ikayigwira’.
Ingabo zidasanzwe za Iran zishinzwe kurinda impinduramatwara (IRGC) zatangaje ko amato abiri atwara peteroli itayunguruye yafashwe n’inkongi nyuma yo kugonga ibisasu byashyizwe mu mazi ya Hormuz.
Ibi bibaye mu gihe ibihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu byamaganye igitero cyo ku wa Gatanu cyibasiye ubwato bwa Qatar butwara gazi isanzwe ikoreshwa mu gutanga ingufu (LNG).
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko ibiganiro n’abahuza bigamije gushyira mu bikorwa gahunda y’iminsi ibiri yo kongera gufungura inzira ya Hormuz bigikomeje.
Yagaragaje ko yizeye ko Amerika izagira ubushishozi igahitamo inzira y’ibiganiro aho gukomeza intambara.
Amavu n’amavuko y’intambara hagati ya Iran na Amerika
Ubushyamirane hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bumaze imyaka irenga 70, ariko bwagiye bwiyongera bitewe n’ibibazo bya politiki, ubukungu, umutekano n’ikoranabuhanga rya kirimbuzi.
Mu 1953, inzego z’ubutasi za Amerika n’u Bwongereza zagize uruhare mu guhirika Minisitiri w’Intebe wa Iran, Mohammad Mossadegh, wari wafashe icyemezo cyo gushyira umutungo wa peteroli y’igihugu mu maboko ya Leta.
Ibyo byatumye ingoma ya Shah Mohammad Reza Pahlavi ikomeza gutegeka ishyigikiwe n’ibihugu by’Iburengerazuba.
Mu 1979, habaye impinduramatwara ya kisilamu yahiritse Shah, ubutegetsi bujyanwa na Ayatollah Ruhollah Khomeini.
Iran yahise ihindura icyerekezo cya politiki, itangira kurwanya cyane politiki ya Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati.
Muri uwo mwaka, abanyeshuri bo muri Iran bigaruriye Ambasade ya Amerika i Tehran, bafata Abanyamerika 52 bugwate babamarana iminsi 444.
Ibi byatumye umubano w’ibihugu byombi urushaho kuzamba.
Ikindi kibazo cyakomeje gukongeza umwuka mubi ni gahunda ya Iran yo guteza imbere ingufu za kirimbuzi.
Amerika n’ibindi bihugu by’Iburengerazuba byagiye bishinja Tehran gushaka gukora intwaro za kirimbuzi, mu gihe Iran yo ivuga ko gahunda yayo igamije gukoresha izo ngufu mu mahoro.
Mu 2015, Iran yagiranye amasezerano n’ibihugu bikomeye ku isi agamije kugabanya ibikorwa byayo bya kirimbuzi, na yo igakurirwaho ibihano bimwe na bimwe by’ubukungu.
Ariko muri Gicurasi 2018, Perezida Donald Trump yakuye Amerika muri ayo masezerano, asubizaho ibihano bikomeye kuri Iran.
Ibyo byatumye umwuka mubi wongera kwiyongera.
Mu 2020, Amerika yishe Jenerali Qassem Soleimani, wari umuyobozi w’ingabo za Iran zishinzwe ibikorwa byo hanze, mu gitero cy’indege cyagabwe i Bagdad muri Iraq.
Iran na yo yihimuye igaba ibitero ku birindiro by’ingabo za Amerika muri Iraq.
Mu 2025, ibiganiro ku masezerano mashya ya kirimbuzi byongeye gutangira, ariko ntibyatanze umusaruro wari witezwe.
Muri Kamena uwo mwaka, Israel yagabye ibitero kuri Iran, na yo irayisubiza.
Amerika yaje kwinjira muri iyo mirwano igaba ibitero ku bigo bya Iran bikorerwamo ubushakashatsi n’ibikorwa bya kirimbuzi, birimo ibya Fordow, Natanz na Isfahan.
Intambara yafashe indi ntera mu 2026
Ku wa 28 Gashyantare 2026, Amerika na Israel byagabye ibitero bikomeye kuri Iran, byibasira ibikorwaremezo bya gisirikare, ibigo bya kirimbuzi n’abayobozi bakuru b’igihugu.
Muri ibyo bitero hapfuye n’uwari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei.
Iran na yo yasubije igaba ibitero bya misile n’indege zitagira abapilote ku birindiro bya gisirikare bya Amerika biri mu bihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu, birimo Qatar, Bahrain, Kuwait, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Jordan, ndetse no muri Israel.
Iyi mirwano yaje kwaguka igera no ku bindi bice by’Uburasirazuba bwo Hagati, ihungabanya umutekano w’ibihugu byo muri ako karere n’ubucuruzi mpuzamahanga.
Kuki inzira ya Hormuz ari yo yibanzweho?
Inzira ya Hormuz ni agace k’amazi gahuza inyanja y’Ikigobe cy’Abarabu n’Inyanja ya Oman, kari hagati ya Iran na Oman.
Ni imwe mu nzira z’ingenzi cyane ku isi mu gutwara peteroli na gaz.
Bivugwa ko hafi kimwe cya gatanu cya peteroli ikoreshwa ku isi inyuzwa muri iyi nzira.
Kuyifunga cyangwa kuyihungabanyiriza umutekano bigira ingaruka ku itangwa rya peteroli na gaz, ibiciro by’ingufu n’ubucuruzi mpuzamahanga bikazamuka cyane.
Mu gihe cy’intambara, Iran yashyizeho ingamba zikumira cyangwa zigora amato gutambuka muri iyi nzira.
Amerika na yo yakumiriye ko amato ajya cyangwa ava ku byambu bya Iran. Ibi byagize ingaruka ku isoko ry’ingufu ku isi.
Uko intambara ihagaze kugeza ku wa 2 Ugushyingo 2026
Nubwo habayeho amasezerano y’agahenge n’ibiganiro byagiye bihuzwa n’ibihugu birimo Pakistan na Qatar, impande zombi ntiziragera ku masezerano arambye yo guhagarika intambara.
Kugeza ku wa 2 Ugushyingo 2026, ibiganiro biyobowe na Qatar birakomeje.
Ku Cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo, impande zirebwa n’ibyo biganiro zari zimaze iminsi itatu zigerageza kumvikana ku buryo bwo guhagarika imirwano.
Mu byo Iran isaba harimo ko Amerika yoroshya ibihano by’ubukungu, hakarekurwa umutungo wayo urenga miliyari esheshatu z’amadolari wafunzwe, ndetse hagashyirwaho uburyo bwo kongera gufungura inzira ya Hormuz.
Iran yemeye ko iyi gahunda ishobora gushyirwa mu bikorwa mu minsi ibiri gusa, mu gihe Amerika yaba yemeye ibyo isaba.
Gusa ikibazo cy’ubushakashatsi bwa kirimbuzi bwa Iran n’uburyo ibihugu byombi bizubahiriza amasezerano y’agahenge biracyari imbogamizi zikomeye.
Ku rundi ruhande, Amerika ntiratangaza ko yemeye burundu ibyo Iran isaba.
Trump yavuze ko ibiganiro bikomeje, ariko anasigaza ku meza amahirwe yo kongera kugaba ibitero.
Iran na yo yatangaje ko yiteguye gukomeza kwirwanaho mu gihe Amerika cyangwa Israel byasubukura ibitero.
Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei, yaburiye ko mu gihe intambara yasubukurwa, ibikorwa byo kwihimura bishobora kurenga imbibi z’ibihugu byombi.
Ibihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu birimo Qatar na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu birashaka ko ikibazo gikemurwa binyuze mu biganiro, ariko na byo bikaba byiteguye ingaruka zishobora guterwa no kongera kwaduka kw’intambara.
Muri rusange, intambara ya Iran na Amerika ntirarangira burundu.
Nubwo ibiganiro by’amahoro bikomeje, ikibazo cya Hormuz, ibihano by’ubukungu, gahunda ya kirimbuzi ya Iran n’umutekano wa Israel biracyari inzitizi zikomeye.
Ifoto: Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran Seyyed Abbas Araghchi.

