Bisiimwa Arasobanura Ibyo Kabila Yaganiriye Na UN

Peter Taarifa
2 Min Read
Bertrand Bisiimwa

Bertrand Bisiimwa, umwe mu bayobozi bakuru b’Ihuriro Front pour la Réfondation de la Nation, FRN, yavuze ko Perezida waryo Joseph Kabila yabwiye Intumwa yihariye ya UN yamusuye i Goma ko ntazarera amaboko niterwa n’abo bahanganye.

Joseph Kabila kuri uyu wa Kabiri italiki 03, Ugushyingo, 2026 yakiririye i Goma James Swan, intumwa yihariye y’Umunyamabanga mukuru wa UN mu biyaga bigari waje kuganira n’abarebwa n’intambara iri mu Burasirazuba bwa DRC.

Bisiimwa yabwiye itangazamakuru ko mu biganiro bagiranye, babwiye iyo ntumwa ko umutwe bayoboye wiyemeje kurinda abatuye mu duce utuyemo.

Ati: “Twamweretse mu buryo bufatika ko twiyemeje ko nta muntu utuye mu gace kacu uzahohoterwa cyangwa ngo yicwe azizwa uwo ari we. Twaberetse kandi ko twakurikije ibyo twasinyiye byose.”

Yunzemo ko nubwo ari uko ibintu bimeze, batazarera amaboko igihe cyose bazaraswaho n’abo ku ruhande rwa Leta.

Bertrand Bisiimwa avuga ko badashobora kurebera ngo abasirikare babo bicwe n’abo ku ruhande rwa Leta.

Yaboneyeho kuvuga ko Kabila yabwiye izo ntumwa ko ingabo zabo zizarasa abazazirasaho mu rugero rungana cyangwa ruruta uko bo bazaba babigenje.

James Swan ayoboye intumwa za MONUSCO zirimo Brigadier General Givenz Kishombe Sichali, umujyanama mukuru Walter Lotze na Marilyn Ngum Fru, uyobora ibiro byungirije uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa UN muri MONUSCO ushinzwe ibikorwa bya politiki.

Ku ruhande rwa Joseph Kabila, aherekejwe na Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa, bungirije mu buyobozi bwa FRN, hamwe n’abandi basirikare bakuru b’uwo mutwe.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *