Ubwo hamurikwaga ibyavuye mu Bushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho n’Ubuzima bw’Abaturage mu Ntara y’Uburengerazuba, byatangajwe ko umubare w’abagabo bo muri Ngororero bahohoterwa wazamutse ugereranyije na bagenzi babo bo mu tundi turere.
Ihohoterwa rikorerwa abagabo muri aka Karere ryazamutseho 19,1% kuko mu bushakashatsi bwakozwe mu 2019/2020, abagabo bahohotewe bari 4,0% barazamuka bagera kuri 23,1% mu 2025.
Mu 2014/2015, hari ubushakashatsi bwagaragaje ko mu Karere ka Ngororero, abagabo bangana na 16,5% ari bo bahuye n’ihohoterwa, riragabanyuka cyane rigera kuri 4,0% mu 2019/2020 hanyuma rizamukaho 19,1% mu 2025 kuko rigera kuri 23,1%.
Mu gusobanura ibyateye iryo zamuka, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yavuze ko byatewe n’impamvu zirimo kuba abagabo bararushijeho gusobanukirwa ‘bagatanga amakuru’ kimwe no kuba abagore ‘baritiranyije’ uburenganzira n’ubwuzuzanye.
Yunzemo ko abahohotera abandi badakwiye guhabwa intebe.
Ati: “Nta muntu n’umwe wemerewe guhohotera undi, yaba umugore, yaba umugabo, yaba ababyeyi bahohotera abana.”
Ntibitura avuga ko atakwemeza ko guhohotera abagabo bikozwe n’abagore biterwa n’uko abo bagore bagize amahane menshi kurusha mbere.
Kuri we, ahubwo byatewe n’uko abavugwaho ihohoterwa bagannye ubutabera, barabivuga, bizamura imibare.
Abagore basigaye bataha batinze kandi basinze
Umwe mu batuye Umurenge wa Bwira muri Ngororero yabwiye Taarifa Rwanda ko ikintu gikomeye gitera ibi, ari imyumvire mibi abagore bafite k’uburinganire.
Uvuga ko aho bumviye ko bafite uburenganzira, bahisemo kujya banywa bagataha batinze, umugabo yagira icyo ababaza bakamukubita.
Ati: “ Kubera kurinda icyubahiro cye, umugabo yirinda kubivuga, akicecekera. Ni ikibazo kiri inaha, kikaba n’ahandi ntembera.”
Muri Ngororero hari abagore banga kuva mu nzu bakodesha k’umugabo runaka, yamusaba kuyivamo undi akamubwira ko nakomeza kubihatira azamurega ko ‘babana’.
Uyu muturage nawe avuga ko aho ubukangurambaga bwo ku burenganzira bw’abagabo bwongererewemo imbaraga, byatumye hari abagabo bakangukira kujya kurega.
Avuga ko ibyo ari byiza, ariko ko imyumvire mibi mu bagore ku ihame ry’uburinganire ikwiye guhinduka.
Akarere ka Karongi ni ko kagaragayemo imibare mito y’abagabo bo mu Ntara y’Uburengerazuba bahohoterwa.
Ubushakashatsi bwa DHS 7 bwakozwe mu 2014/2015 bwerekanye ko abagabo b’aho bahohotewe bari 34,5% naho mu 2019/2020 baragabanyutse bagera kuri 31,7% hanyuma mu 2025 bagera kuri 15,2%.
Ku rwego rw’Igihugu kandi umubare w’abagabo bahohotewe wagiye ubamo impinduka kuko mu 2014/2025 abahohotewe bari 19,8%, mu 2019/2020 baragabanyutse bagera kuri 18,3% mu 2025 barazamutse bagera kuri 23,2%.
Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba buvuga ko mu gukemura ikibazo cy’ihohotera, ubuyobozi bwijeje abaturage kubegera bakabasobanurira akamaro k’ubwuzuzanye.
Nubwo ari uko Ntabitura n’abandi bayoborana Intara y’Uburengerazuba babyemeza, ntibavuga uko bizakorwa.

