Police Na APR Niyo Ayoboye Shampiyona Ya Volleyball

Peter Taarifa
2 Min Read
Abakinnyi ba Police VC bishimira igitego bari batsinze. Ifoto/KigaliToday.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Volleyball mu Rwanda ubu igeze ku munsi wa gatatu mu bagabo n’umunsi wa kabiri mu bagore. Amakipe ya Police VC na APR VC niyo ayoboye andi nk’uko imibare ibigaragaza.

Umunsi wa gatatu mu bagabo warangiye kuwa Gatandatu taliki ya 31, Ukwakira, APR VC, KVC, Police VC na Gisagara VC ari zo zifite intsinzi naho REG VC, Kirehe VC, EAUR  na RP Ngoma zo ntizahiriwe n’uwo munsi wa gatatu.

REG VC, isanganywe igikombe cya shampiyona, yatsinzwe  na APR VC amaseti 3-2 mu gihe iyi kipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu ariyo yari yabanje amaseti 2 ariko bikarangira ikipe ya APR VC yegukanye umukino.

Kugeza ku munsi wa gatatu wa shampiyona, ikipe ya RP Ngoma niyo yari itarabona inota na rimwe mu gihe ikipe ya APR VC yo ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 8 aho ikurikiwe na Police VC n’amanota 7.

Mu cyiciro cy’abagore, bo bakinaga umunsi wa kabiri wa shampiyona,  APR WVC ndetse na Police WVC yongeye kubona intsinzi binatuma yombi akomeza kuyobora shampiyona n’amanota atandatu kandi  nta mukino aratakaza.

Ikipe ya Kepler WVC itari yatangiye neza shampiyona, yabonye intsinzi yayo ya mbere nyuma yo gutsinda RP Huye amaseti 3-1 bituma RP Huye nayo ikomeza kubura intsinzi n’imwe kugeza ubu.

Kujyeza ubu  Mohamed Iga( akomoka muri Uganda) ukinira ikipe ya EAUR niwe umaze gutsinda amanota menshi kuko amaze gutsinda amanota 71, agakurikirwa n’umunya Brasil Saymon Feitosa ukinira ikipe ya Police VC, umaze gutsinda amanota 65.

Mu cyiciro cy’abagore, Uwase Celine ukinira ikipe ya KEPLER VC niwe umaze gutsinda amanota menshi kuko amaze gutsinda amanota 43, akaba akurikiwe na Uwamaliya Solange ukinira Rwanda Polytechnic Huye College, watsinze amanota 36.

Shampiyona izakomeza mu mpera z’iki cyumweru hakinwa umunsi wa kane, ikazakinirwa muri Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *