FARDC Iravugwaho Kwica Abasivili B’i Masisi

Peter Taarifa
3 Min Read
Bamwe mu ngabo za DRC ubwo bahungiraga mu Rwanda mu ntangiriro za Mutarama, 2025.

Amakuru yamenyekanye kuri uyu wa Kabiri mu masaha ashyira igicamunsi avuga ko ihuriro rigizwe n’ingabo za DRC, Wazalendo, FDLR n’abandi ryagabye igitero mu bice bya Misisi ryica abasivili bane.

Kuba ibyo bice bituwe cyane biri mu byatumye abasesenguzi bibaza icyatumye ingabo za Leta zirasa mu gace nk’ako k’abasivili benshi.

Ako gace ni kanini kandi ibitero byibasiye ahitwa Muhanga, Buhimba na Kizinga hose ni muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Kuri iyi ngingo, ntacyo ubutegetsi bwa Kinshasa burabivugaho.

Ababibonye babwiye itangazamakuru ko imbunda ziremereye ari zo zakoreshejwe muri ibyo bitero n’ingabo za DRC zirwanira ku butaka kandi ibi byanemejwe n’itangazo ry’Umutwe wa Politiki na gisirikare Front pour la Réfondation de la Nation riyobowe na Joseph Kabila.

Uyu wahoze ari Perezida wa DRC yaraye aganiriye n’Umunyamerika James Swan, intumwa y’Umunyamabanga mukuru wa UN mu Karere, bitsa kuri byinshi birimo n’intego z’umutwe Kabila ayoboye.

Ku byerekeye ibyabereye i Masisi, itangazo rya FRN rivuga ko imibare y’agateganyo bakusanyije yemeza ko abasivili bane ari bo bahitanywe n’ibisasu by’ingabo za DRC, hakaba n’abandi bantu 10 bataraboneka ari bazima cyangwa bapfuye.

Mu mpera z’iryo tangazo, handitse ko FRN yohereje abarwanyi muri kariya gace ngo barinde abahatuye, badakomeza kwibasirwa n’ibyo bitero.

Mu kiganiro Bertrand Bisiimwa, umuyobozi wungirije muri FRN, yaraye ahaye itangazamakuru, yavuze ko mubyo Kabila yabwiye Swan harimo ko abarwanyi babo ‘batazarera amaboko’ nibaraswaho n’uruhande bahanganye.

FRN kandi yabwiye Umuryango mpuzamahanga binyuze kuri James Swan ko izakurikiza ibyo icyahoze ari AFC/M23 cyari cyariyemeje mu masezerano ya Doha na Washington.

Ingabo za FARDC n’abo bafatanyije baravugwaho kurasa mu bice bituwe n’abasivili.

Buhimba na Mahanga biri mu gace k’ingenzi ku mupaka wa Masisi na Walikale. Inzira ihanyura ishobora gukoreshwa mu ngendo z’abaturage, ubucuruzi no kuba hakorohera abarwanyi mu ngendo zabo zigana mu bice bifuza gufata.

Kugenzura Kazinga bishobora guha uruhande mu zihanganye uburyo bwo kugera mu tundi duce two muri Osso Banyungu no mu bice byegereye Walikale.

Ni inzira kandi igana ahitwa Buhimba na Katoy.

Masisi muri rusange ifite ubutaka bwera cyane bubereye ubworozi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Ifite ahacukurwa coltan na cassitérite, cyane cyane mu gace ka Rubaya.

Radio Okapi igaragaza ko kuba aka gace gakize kuri ibyo byose, biri mu bituma uwahagenzura wese yaba abonye ahantu heza ho kurinda ngo hatagira uhamwambura.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *