Leta ya Iran yishimiye ko Ishyaka ry’Abarepubulike rya Perezida Donald Trump ritsinzwe mu matora yo hagati muri manda ya Perezida yabaye ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Mohammad Bagher Ghalibaf, yatangaje ko Abanyamerika bohereje ubutumwa bugaragaza ko batifuza intambara, ndetse ko Iran ishyigikiye uwo mwanzuro.
Yanditse ku rubuga rwa X ati: âAbanyamerika bahakanye intambara, kandi dushyigikiye ubwo butumwa.â
Ghalibaf, wagize uruhare rukomeye mu biganiro bigamije kurangiza intambara imaze amezi hagati ya Iran na Amerika, yanaburiye Washington ko izahura n’ingaruka zikomeye mu gihe yaba yongeye gutangiza ibitero bikomeye kuri Iran.
Yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika niziramuka zirengagije ubushake bw’abaturage bayo zigakurikiza inyungu z’abo yise âabakoresha igitutu ku rwego mpuzamahangaâ, Â Iran izabyitwaramo neza mu buryo bukomeye.
Tehran yari imaze ibyumweru byinshi ikurikiranira hafi imyiteguro yayo matora kandi yiteguranye amatsiko kuzareba ibizava mu matora yo hagati muri manda ya Perezida Donald Trump.
Amakuru yavugaga ko abahagarariye Iran mu biganiro na Amerika bari baradindije ibiganiro biherutse kubera ko bashakaga ko ibiciro bya gaze bikomeza kuba hejuru, bityo bikarushaho guteza Abanyamerika kutishimira ubutegetsi bwa Trump kubera izamuka ry’ibiciro by’ubuzima.
Nyuma y’uko Abademukarate batsinze bakigarurira imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko, ibitangazamakuru bya Leta ya Iran byahise bitangira kugaragaza ko ibyavuye mu matora ari igihombo gikomeye kuri Trump n’ishyaka rye.
Ikigo cy’itangazamakuru cya Tasnim, gikorana  n’Ingabo za Iran zirinda impinduramatwara ya Kisilamu (IRGC), cyasohoye umutwe w’inkuru ugira uti: âIntambara kuri Iran yabaye imwe mu mpamvu zikomeye zatumye Abarepubulike batsindwa mu matora yo hagati muri manda.â
Na ho ikigo cya Leta cya IRNA cyatangaje ko Trump n’abamushyigikiye batsinzwe bikomeye, kivuga ko Abanyamerika batari bashyigikiye imiyoborere ye ku rwego rutigeze rubaho, ahanini bitewe n’intambara.
Abashyigikiye ko Amerika igabanya ibikorwa bya gisirikare mu mahanga na bo bagaragaje ko ibyavuye mu matora ari intsinzi ya Iran.
Trita Parsi, umwe mu bashinze ikigo Quincy Institute gishyigikira ko Amerika yirinda kwivanga mu ntambara zo mu mahanga, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: âAbademukarate si bo batsinze amatora yo hagati muri manda. Iran ni yo yayatsinze.â
Icyakora, nubwo Iran yishimiye ibyavuye muri ayo matora, ntibivuze ko intambara ihita irangira cyangwa ko Amerika ihagarika politiki yayo yo guhangana na Tehran.
Trump ntiyigeze asezeranya ko azahagarika intambara burundu
Mu gihe cyo kwiyamamaza no mbere y’amatora, Perezida Donald Trump yari yagiye asezeranya ko atazongera gutangiza ibitero bikomeye kuri Iran mbere y’uko amatora yo hagati muri manda aba.
Ariko ntiyigeze atanga isezerano nk’iryo ku byaba nyuma y’amatora.
Ahubwo hari igihe yavuze ko ashobora âkurangiza akaziâ, amagambo yasobanuwe nk’ikimenyetso cy’uko ashobora kongera gukaza ibikorwa bya gisirikare.
Nubwo Trump yemeye ko intambara yagize uruhare mu ntsinzi y’Abademukarate, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru POLITICO mu ijoro ryo ku wa Kabiri, yashimangiye ko icyemezo cyo gutangiza intambara kuri Iran cyari gikwiye rwose.
Ibyavuye mu matora bishobora guha Iran umwanya wo kongera igitutu kuri Leta ya Amerika mu biganiro bigamije guhagarika intambara.
Impamvu ni uko Abademukarate nibagira ubwiganze muri Sena no mu Nteko Ishinga Amategeko ihagarariye abaturage, bashobora gukaza igenzura ku byemezo bya Trump bijyanye n’intambara, ingengo y’imari ya gisirikare n’imikoreshereze y’ububasha bwa Perezida.
Ariko Iran ntikwiye gufata ibyavuye mu matora nk’aho yatsinze intambara.
Trump aracyari Perezida kandi afite ububasha bukomeye mu bijyanye na politiki y’ububanyi n’amahanga n’umutekano w’igihugu.
Ikibazo gikomeye gisigaye ni ukumenya niba igihombo cy’Abarepubulike kizahatira Trump guhindura uburyo yitwara kuri Iran, cyangwa niba azakomeza igitutu cya gisirikare n’icya dipolomasi kuri Tehran.

