Uworizagwira Florien wamamaye mu buhanzi ku izina rya Yampano yasabiwe n’ubushinjacyaha kuzafungwa imyaka umunani n’amezi 11 nahamwa n’ibyaha bitanu aregwa.
Ashinjwa gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, kunywa urumogi, gukubita no gukomeretsa ku bushake n’ivangura.
Uretse iyo myaka yasabiwe, ubushinjacyaha bwanasabye ko yazatanga ihazabu ya Frw 800,000.
Uregwa avuga ko mu byaha ashinjwa yemeramo icyo gukubita no gukomeretsa, kwangiza ikintu cy’undi no kunywa urumogi.
Ibyo gukoresha ibikangisho n’ivangura byo arabihakana.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko mu bihe bitandukanye, Yampano yatoteje umugore we, Uwineza Denise, amukubita kandi ko yigeze kumugongesha imodoka ku bushake.
Ku cyaha cyo gukoresha ibikangisho, Ubushinjacyaha bwavuze ko inshuro zose Yampano yakubitaga umugore we, yamubwiraga ko azamwica, akajya kwirega kuri RIB.
ku cyaha cy’ivangura, busobanura ko Yampano yakubise Uwineza urushyi mu maso, amuruma mu kwaha, amurya inzara mu ijosi, amuruma izuru ararikomeretsa.
Ubwo yamurumaga izuru, ubushinjacyaha buvuga ko yamubwiye ko Abatutsi nta bwenge bagira ahubwo ko barata amazuru kandi ngo ‘umuntu yayaca’.
Mu kugira icyo abivugaho, umucamanza yabajije Umushinjacyaha icyo ashingiraho ashinja Yampano icyaha cy’ivangura, asubiza ko abishingira ku magambo yavuzwe n’umugore we, Uwineza.
Ubwo yabazwaga icyo abivugaho, Yampano yasubije ko atibuka niba yaravuze ayo magambo, icyakoze ko ngo n’umugore we yamubwiye ko impamvu iwabo batajya basura urugo rwabo ari uko “yashatse mu Bahutu.”
Uyu muhanzi yavuze ko iyo aba agira ivangura rishingiye ku moko, atari kuba yaremeye kubana na Uwineza imyaka ibiri bari bamaranye, ati “Nta vangura ngira rwose.”
Yahaye urukiko indi mpamvu yerekana ko nta vangura agira, avuga ko mu mwaka wa 2023-2024 yakoze indirimbo irwanya ivangura.
Uyu muhanzi yahakanye kandi gukangisha umugore we kumwica nyuma akirega, agaragaza ko kuba yaritabye Ubugenzacyaha Uwineza akiriho bigaragaza ko nta mugambi wo kumuhitana yari afite.
Mu kwiregura kwe kandi Yampano yazanye mo indi ngingo y’uko ubwo yajyaga i Burayi nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho bari mu mabanga y’urugo, umugore we yagurishije ibyo bari batunze, yibwira ko undi yari amutaye.
Aho agurukiye mu Rwanda, yasabye Uwineza kugaruza ibyo bari batunze biba intandaro y’amakimbirane ahari kugeza ubu.
Ku byerekeye telefoni y’umugore we yamennye, Yampano yabwiye urukiko ko ubu yamaze kuyishyura.
Indi ngingo avuga ko urukiko rukwiye gutesha agaciro n’iy’icyaha cy’ivangura kuko mbere y’iburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, nta cyaha cy’ivangura yaregwaga ahubwo ngo cyongewemo nyuma ku italiki 21 Kanama 2026.
Me Didier Rudahusha uburanira Yampano yunzemo ko ibyaha bitatu Yampano abyemera ndetse yanabyiyunzeho n’uwo yabikoreye.
Ku cyaha cyo kunywa urumogi, yagaragaje ko umukiliya we ari we wagiye kwivuza ku bushake bwe bityo asaba ko byazashingirwaho yoroherezwa igihano cyangwa agasubikirwa.
Ku cyaha cyo gukoresha ibikangisho, Me Rudahusha yagaragaje ko muri sisiteme y’urukiko harimo ibaruwa ya Uwineza igaragaza ko ibyabaye byose yabikoreshejwe n’uburakari, bityo ko kitahabwa agaciro.
Yeretse urukiko ko hari n’amashusho ya Uwineza agaragaza ko yababariye umugabo we.
Yibukije urukiko ko ibyaha byose bihanishwa igifungo kiri munsi y’imyaka itanu, bityo kuba nyirubwite yaramubabariye, urukiko rwabishingiraho rumugabanyiriza igihano.
Me Rudahusha asaba ko igihe urukiko rwazajya gufata icyemezo, rwazashingira ku mbabazi za Uwineza, n’ubuhamya bwe rukaba rwamurenganura.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bwareze Yampano icyaha cy’ivangura bukurikije amategeko.
Ku kijyanye n’ubuhuza bwasabwe na Yampano, Umushinjacyaha yavuze ko Ubushinjacyaha bufite uburenganzira bwo gusuzuma bukareba niba hari impamvu bwabwemera.
Ku mbabazi za Uwineza, Umushinjacyaha agaragaza ko nta kigaragaza ko nta gitutu yashyizweho, icyakora abiharira urukiko kugira ngo ruzabisuzume mu bushishozi bwarwo.
Ubushinjacyaha bwanzuye busaba ko Yampano agahishwa igifungo cy’amezi atandatu ku cyaha cyo gukoresha ibikangisho, gufungwa amezi atanu ku kwangiza ikintu cy’undi kigahanishwa no gufungwa umwaka umwe ku kunywa urumogi.
Bwasabye urukiko guhanisha Yampano igifungo cy’umwaka umwe ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa no gucibwa ihazabu ya Frw 300,000 gufungwa imyaka itanu no gucibwa ihazabu ya Frw 500 ku cyaha cy’ivangura.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko igiteranyo cy’igihano busabira Yampano ari igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi 11 no gucibwa ihazabu ya Frw 800,000.
Yampano abajijwe ku bijyanye n’ibihano yahawe, avuga ko ashaka kubaza Umushinjacyaha impamvu yashyize imbaraga mu gushaka ibimenyetso bimushinja kurusha ibimushinjura kandi byose abifite mu nshingano.
Umushinjacyaha yasubije ko ikimenyetso gishinjura Yampano ari imbabazi z’umugore we ariko ko impamvu atagitinzeho ari uko atizeye ko yazitanze nta gitutu yashyizweho.
Yampano yasabye kugirwa umwere ku cyaha cy’ivangura, anaboneraho gusomera urukiko ibaruwa yiyandikiye asaba imbabazi, aho yagaragaje ko nta vangura agira.
Yampano yatawe muri yombi tariki ya 16 Gicurasi 2026, ubu afungiwe mu Igorero rya Nyarugenge kuva muri Kamena, 2026.

