Urukiko rwa gisirikare rwa Goma rwakatiye abasirikare 66 bo mu mutwe wa 3415 wa FARDC igihano cy’urupfu, nyuma y’urubanza rwaburanishijwe mu buryo bwihuse i Walikale-Centre, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Undi musirikare yakatiwe igifungo cy’imyaka 10, mu gihe abandi bane bagizwe abere.
Icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’iminsi 12 urukiko ruburanisha uru rubanza, rwibanze ku byaha birimo kwigomeka, kwanga kumvira amabwiriza y’abayobozi, gutinya umwanzi mu gihe cy’imirwano no gusesagura amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare.
Nk’uko byatangajwe na Major DieudonnĂ© Kasereka, ushinzwe itumanaho mu karere ka gisirikare ka 34, abo basirikare bakatiwe bafashwe ku wa 20 Ukwakira 2026, bafatirwa i Ngora, nyuma y’ibyabereye i Ntoto, mu gace ka Wanianga, muri Teritwari ya Walikale.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye igihano cy’urupfu abasirikare 70 muri 71 baregwaga mu gihe undi musirikare wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe yari yasabiwe igifungo cy’imyaka 10.
Gusa, nyuma yo gusuzuma ibimenyetso no kumva impande zombi, urukiko rwagize abere abasirikare bane, barimo Kapiteni wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe.
Ubutumwa bw’imyitwarire myiza mu gisirikare.
Radio Okapi yanditse ko abayobozi ba gisirikare bavuze ko uru rubanza rwari rugamije gutsimbataza imyitwarire myiza n’ikinyabupfura mu ngabo za FARDC, mu gihe intambara ikomeje mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu gihe cy’iburanisha, urukiko rwasuzumye ibimenyetso byatanzwe, rwumva ibisobanuro by’impande zitandukanye, maze rutangaza umwanzuro warwo nyuma y’iminsi 12 y’iburanisha.

