Abakoze Jenoside Bapfukamiye Abayirokotse Babasaba Imbabazi

Peter Taarifa
3 Min Read
Barasaba imbabazi abo bahemukiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ifoto/UMUSEKE

Mu Murenge wa Kiramuruzi muri Gatsibo haherutse kuba igikorwa cy’abakoze Jenoside bakabihamwa n’inkiko cyo gusaba abayirokotse imbabazi. Mu ruhame, barapfukamye basaba imbabazi imbere y’imbaga.

Abo mu Itorero ADEPR Ururembo ryo mu Burasirazuba, Paruwasi ya Gatsibo bagize uruhare muri byo binyuze mu kicyo bise ‘Imbabazi Celebration Day’.

Iyo gahunda ifasha abakoze Jenoside kwihana no kwirega, bagasaba imbabazi abo bahemukiye binyuze mu nyigisho z’isanamitima, ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Abarokotse Jenoside bavuze ko babariye ababahemukiye babikora mu rwego rwo gushyigikira politiki y’ubumwe n’ubwiyunge ya Leta no guharanira ko igihugu gitera imbere aho kuguma ku byahise.

Umugabo witwa Asman Gatera wagize uruhare muri Jenoside yavuze ko ibyo bakoze byari indengakamere.

Ati: “Nakoze icyaha cy’indengakamere, nsabye imbabazi umuryango wa Kambanda n’Abanyarwanda bose n’Imana yo mu ijuru namwe muteraniye aha mumbabarire. Ntsinzwe urubanza imbere y’Imana n’abantu.”

Murorunkwere Cleméntine warokotse n’abana batatu mu muryango we, avuga ko yahaye imbabazi Gatera Asman.

Avuga ko yatanze izo Mbabazi kubera ko ari gahunda ya Leta.

Ati: “Ku bw’iyi Leta dufite ubu ngubu, njye n’umuryango wanjye, twiyemeje kuguha imbabazi twivuye inyuma, nta buryarya, turashaka kubaka igihugu cyacu.”

Undi wagize uruhare muri Jenoside yagize ati: “Muri Jenoside nakoze icyaha cy’indengakamere […] by’umwihariko nkaba nsaba  imbabazi umuryango wa Butsure. Nkasaba n’igihugu imbabazi, n’umuryango w’abacitse ku icumu rya Jenoside, Imana muri rusange, iteraniro ryose, mutubabarire ntabwo tuzongera gukora icyaha ukundi.”

Rev. Pasiteri Eugène Rutagarama uyobora byungirije Itorero ADEPR mu Rwanda yavuze ko iki gikorwa kigamije gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati: “Nk’Abanyarwanda tubifite mu nshingano ko tugomba kubaka ndetse tukarinda ubumwe bwacu. Ni inshingano duhabwa n’amategeko yacu. Tugomba kubikora ntabwo bireba ADPER gusa, birandeba aho nsengera, mu buyobozi ayoboye, mu itorero.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Gatsibo, Ibingira Frank, yavuze ko gusaba imbabazi atari umuhango ahubwo bigomba kugaragarira mu bikorwa biteza imbere igihugu.

Ati: “Buriya gusaba imbabazi no kuzitanga byabaye kandi ni byiza. Ni intambwe ikomeye cyane ariko igikomeye kurusha ikindi kikazagira n’akamaro, ni ukubigaragaza mu mibanire isanzwe ya buri munsi, mu bikorwa bya buri munsi. Ku bakoze Jenoside basabye imbabazi ikindi leta ibategerejeho ni ukugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, muri gahunda za Leta kugira ngo na bo bateze imbere igihugu, dufatanye kucyubaka.”

Muri rusange abakoze Jenoside bakaza gufungurwa nyuma yo kurangiza ibihano 35 ni bo bemeye gusaba imbabazi abarokotse Jenoside mu bantu 89 bari bahawe inyigisho z’ubumwe n’ubudaheranwa.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *