Abadipolomate ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamaze iminsi bavuga ko Louise Mushikiwabo niyongera gutorerwa kuyobora OIF, Kinshasa izava muri uwo muryango.
Ese kuvamo kwa DRC bifite ubuhe buremere?
Iki gihugu kiri mu bifite abaturage benshi bavuga Igifaransa ku isi kuko gituwe n’abantu miliyoni 116.7, kikaba igihugu cya kane gituwe n’abaturage benshi muri Afurika, kikaba n’icya 15 ku rwego rw’isi.
DRC yinjiye muri OIF mu mwaka wa 1977.
Abayobozi bayo bamaze kubona ko Juliana Lumumba batanze ngo azababere umukandida ashobora kutazatorwa, ahubwo hagatorwa Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, bahise bakoresha iturufu y’uko Kinshasa izava muri uyu muryango.
Ihatana ryatangiye ari iryo gutanguranwa amajwi yo kuyobora uyu muryango, ubutegetsi bwa Kinshasa bwarihinduyemo intwaro ya Politiki yo kwihimura ku Rwanda bushinja ko rufasha ababurwanya.
N’ubwo bigaragara ko Mushikiwabo ari we uzatsinda( niko bigaragara kugeza ubu), Kinshasa niva muri OIF, uyu muryango uzaba utakaje umunyamuryango munini.
Raporo ya OIF yo mu 2022 yavugaga ko abavuga Igifaransa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bari hafi miliyoni 48,9, indi raporo ya Francophonie ikemeza ko mu mwaka wa 2026, abavuga uru rurimi rwa kane ku isi ari miliyoni 396.
Kuyivamo byagabanya uburemere bw’umuryango mu mibare y’abaturage bavuga urwo rurimi.
Kubera ko abenshi mu bavuga Igifaransa ari abo muri Afurika, DRC ivuye muri uyu muryango byatuma ijwi Afurika yari uwufitemo rigabanuka mu rugero runaka.
Ikindi kintu gikomeye ni uko byagaragaza ko nta bumwe buri mu bihugu binyamuryango bya OIF, iyi ikaba ari imwe mu mpamvu zitangwa na Jeune Afrique zatumye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa Jean-Noël Barrot asaba Kinshasa kutawuvamo.
Jeune Afrique yasohoye inkuru ivuga ko i Paris badashaka ko uyu muryango wadukamo ibibazo bikomeye, bikagira ingaruka ku mibanire y’ibihugu biwugize.
Biranashoboka ko u Bufaransa budashaka ko iki kibazo cyaza kiyongera kubyo busanganywe hagati yabwo n’ibihugu bigize igice cya Afurika y’Uburengerazuba bushyira Amajyaruguru bita Sahel bitabushaka.
Abasomyi baribuka ibibazo biri hagati y’u Bufaransa na Burkina Faso, Mali na Niger.
Ese DRC yo izahomba ?
Nayo izaba ihombye urubuga yari isanganywe rwo kwerekaniramo ibibazo byayo no kurata ibyiza yagezeho.
Izahomba kandi amahirwe yo kubona no kungukira muri gahunda z’ubufatanye mu burezi n’umuco, ibe itakaje n’uruhare yagiraga mu byemezo bya OIF.
Kinshasa niramuka ivuye muri OIF ku mugaragaro, izaba yishyize mu kato kazatuma ibura amahirwe yo gukoresha OIF mu biganiro bya dipolomasi n’ibindi bihugu bikoresha Igifaransa.
Amatora azabera muri Cambodia mu Cyumweru gitaha niyo azatorerwamo Umunyamabanga mukuru mushya wa OIF kandi kugeza ubu imibare yerekana ko Louise Mushikiwabo ari we uzatorwa.
Icyizere cya Juliana Lumumba cyo gutorwa cyo gisa n’ikiri kuyoyoka.

