Mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abasirikare barenga 500 bakatiwe n’inkiko za gisirikare kuva mu ntangiriro za 2025, barimo 381 bakatiwe igihano cy’urupfu, nk’uko imibare yakusanyijwe na Radio France Internationale (RFI) ibigaragaza.
Urubanza ruheruka ni urw’abasirikare 66 bakatiwe igihano cy’urupfu ku wa 6 Ugushyingo 2026, n’Urukiko rwa Gisirikare rwa Goma rwari rwimuriwe i Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Aba basirikare bashinjwaga ibyaha birimo gutinya umwanzi bakamuhunga, kwigomeka mu gisirikare no kwanga kumvira amabwiriza bahabwa n’abayobozi babo.
Nk’uko ubuyobozi bw’igisirikare cya RDC bwabisobanuye, uru rubanza rufitanye isano n’ibyabereye mu gace ka Ntoto, muri Teritwari ya Walikale, ku wa 20 Ukwakira 2026.
Icyo gihe, abapolisi bashinzwe umutekano mu gisirikare bagerageje guhagarika abasirikare bari bavuye ku rugamba, havuka kurasana hagati yabo.
Byatumye umusirikare umwe n’umuturage bahasiga ubuzima.
Nyuma y’iburanisha ryamaze iminsi 12, urukiko rwakatiye kandi umusirikare ufite ipeti rya Sergeant igifungo cy’imyaka 10, mu gihe abandi basirikare bane bagizwe abere.
Abasirikare 237 bakatiwe mu 2026
Iyi ni imibare ya zimwe mu manza esheshatu zabaye muri RDC muri uyu mwaka wa 2026.
Imibare yayo igaragaza ko abasirikare 237 bamaze gukatirwa muri uyu mwaka, barimo 114 bahawe igihano cy’urupfu.
Mu zindi manza, muri Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hari imanza ebyiri zarangiye abasirikare 45 bakatirwa urwo gupfa.
I Beni ho, abasirikare bakuru batatu bakatiwe igihano cy’urupfu bazira gutoroka inshingano no kurenga ku mabwiriza ya gisirikare.
Mu mujyi wa Kisangani, abasirikare 58 bo mu mutwe umwe n’abakatiriwe i Walikale bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu.
Mu 2025, abasirikare 267 bakatiwe urupfu
Mu mwaka wa 2025, hari izindi manza ebyiri zikomeye zaciwe i Bukavu na Musienene, aho abasirikare 267 bakatiwe igihano cy’urupfu.
Mu rubanza rwa gatatu rwabereye i Kinshasa, abajenerali babiri b’ingabo za RDC bakatiwe igifungo cy’umwaka umwe bazira gutinya umwanzi bakamuhunga ubwo imirwano yabaga i Goma.
Muri rusange, imibare RFI yakusanyije mu manza umunani zaciwe kuva mu ntangiriro za 2025 igaragaza ko abasirikare nibura 507 bakatiwe ibihano bitandukanye, barimo 381 bakatiwe igihano cy’urupfu.
Muri Werurwe 2024, RDC yagaruye igihano cy’urupfu cyari kimaze imyaka 21 giharitswe.

