Mu Mudugudu wa Mpinga, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Mbazi mu Karere ka Huye haravugwa umugabo wishe umugore we amusanze mu rugo kwa Nyina[Nyirabukwe w’umugabo], aho yari yarahukaniye amuhunga.

Uwishwe yitwaga Ingabire Joseline w’imyaka 35 y’amavuko.
Abaturage bavuga ko bombi bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mutungo kandi umugore yishwe yari amaze iminsi mike yahukanye ahunga amahane n’intonganya z’umugabo we.
Nyina w’umugore wishwe avuga ko umukobwa we yabanaga n’umugabo we mu makimbirane ya hato na hato.
Mukandekezi Francine( Nyina wa nyakwigendera) yagize ati: “Umukobwa wanjye yari amaze iminsi yarahukanye kubera ibibazo yari afitanye n’umugabo we. Yaje kuba mu rugo iwanjye, ni ho yamusanze aramwica.”
Asaba ubutabera kuzakurikirana uvugwaho ubwo bwicanyi akazabihanirwa by’intangarugero.
Abaturanyi nabo bavuga ko bababajwe n’urupfu rwe kandi bakemeza ko hari hasanzwe amakimbirane azwi hagati y’uwo mugore n’umugabo we.
Umulisa Emérance yabwiye UMUSEKE ati: “Birababaje kubona umuntu apfa muri ubu buryo. Bari basanzwe bafitanye amakimbirane mu muryango wabo. Ni ibintu bibabaje kandi twifuza ko abantu bajya bashaka ibisubizo by’ibibazo byabo mu mahoro.”
Undi ati: “Turasaba ko ukekwaho kwica nyakwigendera akurikiranwa n’amategeko, kandi ubutabera bugakora akazi kabwo kugira ngo ibyabaye bitazongera.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko Polisi ikimara kumenya iby’uru rupfu yahise ihagera ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), hahita hatangizwa iperereza.

Ati: “Polisi ikimara kumenya aya makuru yahise ihagera ifatanyije na RIB kugira ngo hakorwe iperereza ku cyateye urupfu rw’uyu mugore. Ukekwaho kugira uruhare muri ubu bwicanyi yarafashwe, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma mu gihe iperereza rikomeje.”
Bari bafitanye umwana umwe ariko Taarifa Rwanda ntiyamenye niba babanaga mu buryo bukurikije amategeko.
Amakimbirane mu ngo z’Abanyarwanda yugarije umuryango
Ikibazo cy’amakimbirane mu ngo z’Abanyarwanda kiracyari ingorabahizi, kandi imibare iheruka gutangazwa mu 2026 igaragaza ko gihangayikishije.
Gihangayikishije kuko giteza ihungabana ry’imiryango, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ririmo gukubita, gukomeretsa no kwica hakiyongeraho naza gatanya.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu 2025, mu Rwanda handitswe amadosiye 4,479 z’abashakaga gatanya kandi muri zo, izigera 2,629 zatanzwe n’inkiko.
Umujyi wa Kigali ni wo wagaragayemo umubare munini wa gatanya mu bashakanye.
Ikindi ni uko mu mwaka w’ubucamanza wa 2025/2026, inkiko zakiriye imanza 6,799 zerekeye gatanya, zivuye ku 2,674 zari zakiriwe mu mwaka wari wabanje.
Mu kiganiro aherutse guha itangazamakuru, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Domitilla Mukantaganzwa, yasobanuye ko iyi mibare ishobora kuba irimo urubanza rumwe rwagiye rugaruka mu nzego zitandukanye z’ubujurire cyangwa mu manza zerekeye imitungo y’abashakanye.
Amakimbirane mu bashakanye kandi akurikirwa n’ihohoterwa ahanini rikorerwa abagore.
Nk’urugero, imibare yavuye mu bigo bya Isange One Stop Centre igaragaza ko mu 2019 hakiriwe ibirego 19,168 by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi mu mwaka wa 2024 byari bimaze kugera kuri 26,385.
Muri uwo mwaka 2024, abagore n’abakobwa barengaga 21,600 mu bahohotewe.
Icyakora, inzego zibishinzwe zigaragaza ko kwiyongera kw’ibirego bidahita bisobanura ko ihohoterwa ryiyongereye ku rugero rungana n’ibyo birego kuko no kumenya uburenganzira no gutinyuka gutanga amakuru byiyongereye bituma na dosiye zirebana n’ibyo birego ziyongera.
Ni iki gitera amakimbirane mu ngo?
Mu mpamvu zikunze kugarukwaho n’abasesengura iki kibazo harimo ibibazo by’ubukene n’ubushobozi buke bwo kwita ku muryango.
Guhemukirana no kutizerana hagati y’abashakanye nabyo biri mu bikomeye biyatera, kunywa inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge nabyo biteza akaga mu muryango, kutumvikana ku micungire y’amafaranga n’umutungo by’urugo no kutuzuza neza inshingano z’abashakanye mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina nabyo biri mu bikurura umwiryane mu ngo.
Hari abagabo bavuga ko abagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire bituma babasuzugura kandi nta mugabo ubikunda.
Mu gushaka uko iki kibazo cyakumirwa cyangwa kigakemurwa mu mahoro, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yashyizeho gahunda nyinshi.
Umugoroba w’Imiryango: uyu ukaba ibiganiro bigamije gukumira amakimbirane no gushakira hamwe ibisubizo.
Isange One Stop Centres: ibi ni ibigo 48 bifasha abahuye n’ihohoterwa kubona ubuvuzi, ubujyanama n’ubutabera.
Inshuti z’Umuryango: zigizwe n’abakorerabushake bafasha mu kurengera abana n’imiryango.
Hari no gushyiraho amabwiriza n’ubuyobozi bugamije guteza imbere imiryango itekanye kandi ihamye.

