Kivu y’Amajyepfo: Imirwano Ya FRN Na Leta Yageze i Kambegete

Peter Taarifa
1 Min Read
Inzira zerekana aho urugamba kwambikaniye. Steve Wembi: X Account.

Imirwano irakomeje mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kandi amakuru aboneka ku mbuga nkoranyambaga avuga ko kuri uyu wa Gatatu urugamba rwambikaniye mu gace ka Kambegete, ku muhanda werekeza i Irangi.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko ingabo za Leta ya RDC (FARDC), zifatanyije n’imitwe bakorana, zagerageje kongera kwigarurira agace ka Kambali, ariko igitero cyazo kikaba kitageze ku ntego.

Bivugwa ko nyuma yo kunanirwa kwigarurira ahitwa Kambali, izo ngabo n’abo bafatanyije basubiye inyuma berekeza i Kambegete.

Kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, hongeye kumvikana imirwano muri ako gace kandi yakoreshaga intwaro ziremereye.

Amakuru aturuka aho imirwano iri avuga ko umutekano ukomeje kuba muke muri iki gice cy’intara ya Kivu y’Amajyepfo, aho ibirindiro by’impande zihanganye bikomeje guhindagurika bitewe n’aho imirwano yerekeza.

Indi wasoma:

Abarwanyi Ba Wazalendo Bagoswe Na FRN 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *