Ibintu 10 Byihariye Ku Masezerano Ya Formula 1 u Rwanda Rwatsindiye

Peter Taarifa
6 Min Read

U Rwanda ruritegura kwakira isiganwa rya Formula 1, nyuma yo kugirana amasezerano y’imyaka 10 n’abategura iri rushanwa rikomeye ryo gusiganwa mu modoka.

Ibikorwaremezo by’uyu mushinga bizubakwa mu Karere ka Bugesera, hafi y’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali gishya, ufatwa nk’amahirwe yo guteza imbere ubukerarugendo, siporo, ikoranabuhanga n’ishoramari.

Iby’ayo masezerano byatangarijwe i Kigali ku wa 13 Ukwakira 2026.

Dore ibiintu 10 bigaragaza ubunini bw’uyu mushinga.

  1. Imyaka 10: Igihe amasezerano azamara

U Rwanda rwagiranye na Formula 1 amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira isiganwa rya Grand Prix rizwi nka African Grand Prix, rizajya ryamamaza Visit Rwanda.

Isiganwa rya mbere riteganyijwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2030.

Stefano Domenicali, Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Formula 1, yavuze ko iyi myaka 10 ishobora kuba intangiriro y’ubufatanye burambye bushobora gukomeza no mu yindi myaka icumi.

  1. Imyaka 33: Igihe Afurika imaze itakira isiganwa rya Formula 1

Afurika imaze imyaka 33 itakira isiganwa rya Formula 1 riri mu marushanwa akomeye ku isi.

Iheruka yabaye ku wa 14 Werurwe 1993, ibera Kyalami Circuit muri Afurika y’Epfo, ikaba yaratsinzwe na Alain Prost.

Mbere yaho, Maroc na yo yari yarakiriye irushanwa nk’iryo mu 1958.

U Rwanda nirwakira iri siganwa, ruzaba igihugu cya gatatu cya Afurika cyakiriye Grand Prix ya Formula 1 mu mateka y’iri rushanwa.

  1. Miliyoni 800: Abakurikira Formula 1 ku isi

Formula 1 ifite abakunzi barenga miliyoni 800 ku isi hose, nk’uko Domenicali yabivuze.

Iyi mibare igaragaza amahirwe u Rwanda rushobora kuzabonera mu kumenyekanisha igihugu ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu itangazamakuru, ubukerarugendo no gukurura abashoramari.

Kwakira iri rushanwa bishobora kandi kuzatuma u Rwanda rurushaho kumenyekana mu bijyanye n’imikino, ikoranabuhanga n’imyidagaduro.

  1. Miliyoni 100: Abakunzi ba Formula 1 muri Afurika

Muri Afurika habarurwa abakunzi ba Formula 1 barenga miliyoni 100.

Hafi 60% by’abakurikira iri rushanwa ni abatuye muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bari munsi y’imyaka 35.

Ibi bigaragaza ko Afurika ifite abakunzi benshi kandi bakaba ari urubyiruko. Kuba iri rushanwa ryazajya ribera kuri uyu mugabane bishobora kuzagtuma abantu barushaho kurikurikirana no kwitabira ibikorwa bya siporo y’imodoka.

  1. Kilometero esheshatu: Uburebure bw’umuhanda uzaberaho isiganwa

Umuhanda w’isiganwa rya Formula 1 uteganyijwe kubakwa mu Bugesera uzaba ufite uburebure bwa kilometero esheshatu.

Uzubakwa hafi y’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali gishya, mu Majyepfo y’Umujyi wa Kigali, ku ntera ya kilometero 40.

Igishushanyo mbonera cyawo kiri gutegurwa ku bufatanye na Alexander Wurz wahoze ari umushoferi wa Formula 1 na sosiyete Tilke Engineering.

Uyu muhanda uzaba ugomba kuzuza ibisabwa kugira ngo uhabwe icyemezo cya FIA Grade 1, gituma wemererwa kwakira amarushanwa ya Formula 1.

Uretse amasiganwa, uzanategurwa ku buryo wakwakira inama, imurikabikorwa, ibitaramo n’ibindi bikorwa bitandukanye.

  1. Imiterere 17 y’inzira: Ikizamini ku bashoferi

Umuhanda wa Bugesera uteganyijwe kuzaba ufite inzira 17 zihinduka mu miterere ni ukuvuga amakoni, kandi imodoka zikazajya zinyuramo zerekeza ibumoso kandi ziruka cyane.

Igishushanyo cyawo kizifashisha imiterere y’ubutaka bw’ako gace, harimo ahazamuka n’ahamanuka.

Ibi bizasaba abashoferi ubuhanga mu kugabanya umuvuduko, gukata amakorosi no kugenzura imodoka neza ngo itarenga umuhanda.

Naomi Schiff, wamuritse ibyerekeye igishushanyo cy’uyu muhanda mu birori byabereye muri BK Arena, yavuze ko uzaba ukoze ku buryo buzatuma haba isiganwa rikomeye ndetse n’uburyo bwihariye bwo kurireba ku bazitabira.

  1. Metero 197: Ubutumburuke bw’ahazamuka n’ahamanuka mu isiganwa

Umuhanda wa Bugesera uteganyijwe kuzaba ufite ubutumburuke bugenekereje bwa  metero 197 mu ntera yose y’isiganwa.

Iyi mibare ishobora gutuma uba umwe mu mihanda ifite ubutumburuke nk’ubwo bwihariye mu yindi yose yakorewemo Formula 1 muri rusange.

Byumvikanisha ko abashoferi bagomba kuzatwara imodoka mu buhanga n’ubwitonzi bwinshi ngo zitazababirindura.

Gusa ibi bipimo bishingiye ku gihushanyo mbonera, gishobora guhinduka bitewe n’uko imyiteguro ya nyuma izagenda.

  1. Abakorerabushake 600: Kubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda

Mohammed Ben Sulayem, Perezida wa FIA, yavuze ko hakenewe guhugurwa abakorerabushake bagera kuri 600 kugira ngo bazafashe mu gutegura no kuyobora iri rushanwa.

Aba bazahugurwa mu bijyanye no gucunga amasiganwa, umutekano, gutabara igihe habaye impanuka no gucunga ibikorwa bitandukanye by’iri rushanwa.

Ibi bizafasha u Rwanda kugira inzobere zifite ubumenyi muri mukino mpuzamahanga w’imodoka.

  1. Kugabanya uburemere bw’imodoka za Formula 1

Ben Sulayem yanagarutse ku mugambi wo gushyiraho uburyo bushya bwa moteri za V8, bikazakorwa ahagana mu 2030, ubwo buremere bukazatuma imodoka za Formula 1 zigabanyirizwa uburemere bukagera bukagera ku biro 80.

Yagaragaje icyizere ko isiganwa rya mbere rizabera mu Rwanda rishobora kuzahurirana no gutangira gukoresha ubu buryo bushya.

Kugabanya uburemere bw’imodoka bishobora kuzituma zirushaho kugira umuvuduko no guhindura icyerekezo bitazigoye.

Icyakora, amategeko mashya agenga izi moteri n’igihe zizatangirira gukoreshwa ntibirafatwaho umwanzuro wa nyuma.

  1. 50%: Kugabanya ikiguzi cyo gutunganya no gukora moteri

Perezida wa FIA yavuze ko uburyo bushya bwa moteri za V8 bushobora kuzagabanya nibura 50% by’amafaranga akoreshwa mu bushakashatsi bwo kuvugurura moteri z’imodoka za Formula 1.

Bizagabanya ikiguzi cy’iri rushanwa no korohereza ibigo bikora moteri kurushaho kurigiramo uruhare.

Sulayem yagarutse kandi ku kamaro k’ijwi rya moteri mu gutuma abakunzi ba Formula 1 barushaho kuryoherwa n’amasiganwa.

Gusa ibi biracyari intego FIA yifuza kugeraho, ntibiraba umwanzuro wa nyuma.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *