Abaturage Batangiye Kwanga Inoti

Peter Taarifa
5 Min Read
Hari abaturage batari kwemera amafaranga yose y'agaciro kamwe bibwira ko ari hafi guta agaciro.

Muri Musanze na Burera hari abacuruzi batari kwemera inoti BNR iherutse gutangaza ko ‘ziri hafi’ gucibwa ku isoko. Kudasobanurirwa neza iby’icyo cyemezo no kutagira amakuru ku mataliki yagenwe yo kuba zavuye ku isoko, biri mu bikurura ubwo bwumvikane buke.

Ni amakimbirane kandi yaguka akagera no hagati y’abakozi n’abakoresha, abatanga n’abakira serivisi zinyuranye zo muri utwo turere.

Hari abantu batangiye gufata inoti zose zo mu bwoko bw’amafaranga amwe( urugero nka Frw 500), bakavuga ko zigiye kuvanwaho bityo ko kuzemera uri umucuruzi uzajya kurangura, byaba ari ukwikururira igihombo.

Ibi kandi bituma hari n’izindi noti zikemewe abaturage banga kwakira kandi nta kibazo zifite kugeza ubu.

Uwingabire Josiane, utuye mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, avuga ko iki kibazo yahuye nacyo ubwo yari agiye kwishyura abakozi no kugura ibintu mu iduka ry’aho atuye.

Ati: “Kuva aho batangarije ko hari inoti zizahindurwa, bamwe mu baturage batangiye kwanga kwakira zimwe mu noti batabanje kureba niba izo bari kwanga ziri mu ziri hafi gucibwa. Bituma habaho amakimbirane nk’iyo umuntu agiye muri resitora ukishyura inoti umucuruzi akanga kuyakira.”

Asaba inzego zibifite mu nshingano kongera ubukangurambaga, abaturage bagasobanurirwa mu buryo busesuye iby’iyo ngingo.

Ikibazo ni uko abaturage bamwe baketse ko inoti zose zifite agaciro kamwe( Frw 500, Frw 1000…) zigiye kugata.

Abaturage bamwe bavuga ko bahisemo kutongera gutwara amafaranga mu buryo bwa kashi ahubwo bakayashyira mu ikoranabuhanga, kuri telefoni.

Undi muturage wo mu Karere ka Musanze, Sibomana Joshua yabwiye Imvaho Nshya ko iki kibazo kidakwiye gukomeza, kuko umuntu udasobanukiwe neza gahunda yo kuvugurura inoti ashobora kugirira nabi mugenzi we.

Ati: “Hari igihe umuntu aba yakoze akazi agategereza ko ahembwa, ariko umukozi akamubwira ko atakira inoti afite. Ibyo biramubangamira kuko aba akeneye amafaranga yo gukoresha mu buzima bwa buri munsi. Abantu bakwiye kubanza gusobanukirwa neza inoti zigiye kuvaho aho kwanga amafaranga yose.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibikorwa by’ifaranga muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Nicole Muhire, avuga ko igihe cyo guhinduriza inoti mu bigo by’imari cyongerewe ukwezi, kikaba kizarangira ku wa 30 Ugushyingo 2026.

Mu mezi icyenda yari yatanzwe mbere, ubwitabire bwari buke, ariko Nicole Muhire akavuga ko Banki Nkuru y’u Rwanda yari yariteguye ko bishobora kuzagenda bityo.

Ati: “Muri aya mezi icyenda, ubwitabire bwari buke ariko twari tubyiteze kuko aya mafaranga amaze imyaka 15 ashyizwe ku isoko. Uko rero twagendaga tuyacapa, akagaruka muri banki, ntabwo twajyaga tuyagarura ku isoko, twarayagumanaga. Igihe cyatanzwe ni icyo gufasha Abanyarwanda kugira umwanya wo kongera kujya kuvunjisha mu bigo by’imari bibegereye. Twongereye igihe cy’ukwezi kizarangira ku wa 30/11/2026.”

Avuga ko guhera ku wa 1 Ukuboza 2026 kugeza ku wa 1 Werurwe 2027, abazaba bagifite izo noti bazajya bazihinduriza ku cyicaro gikuru cya BNR kiri mu Kiyovu i Kigali no ku mashami yayo arimo irya Musanze, Rubavu, Rwamagana, Rusizi na Huye.

Inoti zizavaho ni iza Frw 500 zakozwe mu 2004 no mu 2013, iza Frw 1000 zakozwe mu 2004 no mu 2015, iza Frw 2000 zakozwe mu 2007 n’iza Frw 5000 zakozwe mu 2004 no mu 2009.

Ibi bivuze ko umuntu agomba kureba umwaka inoti yakozwemo, kuko hari izindi z’amafaranga angana na zo zizakomeza gukoreshwa.

Muhire avuga ko nyuma y’iyi gahunda ku isoko hazasigara amoko atandatu y’inoti, arimo iz’amafaranga 500 zakozwe mu 2019, iza 1 000 zakozwe mu 2019, iza 2000 zakozwe mu 2014 no mu 2024, ndetse n’iza 5000 zakozwe mu 2014 no mu 2024.

Izo ni zo zizakomeza gukoreshwa guhera ku wa 2 Werurwe 2027, mu gihe izindi zavuzwe haruguru zizaba zikuweho burundu.

Gahunda yo kuvugurura inoti igamije kubahiriza politiki igenga ifaranga, isaba ko ku isoko hatagomba kurenga amoko abiri ya buri gaciro k’inoti no kuvugurura ibimenyetso by’umutekano biziranga kugira ngo amafaranga arusheho kurindwa abayigana.

Ibi bigaragaza ko gukuraho inoti zimwe bidakwiye kuba impamvu yo kwanga amafaranga yose afite agaciro kamwe, kuko inoti z’amafaranga 500, 1000, 2000 cyangwa 5000 zidashobora gufatwa kimwe hatitawe ku mwaka zakozwemo.

Mu gihe abaturage bagifite igihe cyo kujya kuvunjisha inoti ziteganyijwe kuvaho, bakwiye gukoresha neza ayo mahirwe, bakamenya aho bazijyana n’igihe ntarengwa cyo kuzihindura.

Abacuruzi, abaguzi, abakoresha n’abakozi na bo bakwiye kumenya neza inoti zemewe gukoreshwa.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *