Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahmoud Ali Youssouf, avuga ko isiganwa rya Formula 1 riteganyijwe kubera mu Rwanda rikwiye kurenga kuba igikorwa cyo gusiganwa mu modoka, ahubwo rikagirira akamaro urubyiruko rwa Afurika.
Avuga ko ibi byashoboka binyuze mu kurwungura ubumenyi, rukabona akazi kandi rukabiboneramo n’amahirwe yo gushinga ibigo by’ubucuruzi mu rwego rwa siporo.
Mu itangazo yasohoye ku wa 23 Ukwakira 2026, Youssouf yashimye amasezerano u Rwanda rwagiranye na Formula 1, ayita intambwe ikomeye mu iterambere rya siporo muri Afurika.
Yavuze ko kwakira amarushanwa mpuzamahanga akomeye bishobora gufasha Afurika kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, gukurura ishoramari n’ubukerarugendo, guteza imbere ubumenyi bw’abaturage no gufungurira urubyiruko amahirwe atandukanye.
Youssouf yashimangiye ko icy’ingenzi atari irushanwa ubwaryo, ahubwo ari inyungu rizasigira Afurika mu gihe rizaba rirangiye.
Yagaragaje ko siporo ishobora kuba imwe mu nkingi z’iterambere rirambye, igatanga akazi kandi igakomeza ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika.
Yasabye za Guverinoma, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa gushyira hamwe kugira ngo umugabane wa Afurika wungukire mu bukungu bukomoka ku mikino mpuzamahanga.
U Rwanda rwasinyanye na Formula 1 amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira isiganwa rya African Grand Prix, riteganyijwe gutangira mu ntangiriro z’imyaka ya 2030, nyuma yo kubaka umuhanda wabugenewe mu Karere ka Bugesera.
Aho uyu muhanda uzaba ureshya na kilometero esheshatu mu ntera ya kilometero 40 uvuye mu Mujyi wa Kigali kandi uzaba uturanye hafi y’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali gishya.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ni cyo kiyoboye umushinga mugari ujyanye na siporo, ubukerarugendo, ibikorwa remezo n’ishoramari.
Ubuyobozi bwa Formula 1 buvuga ko aho iri siganwa rizajya ribera hatazakoreshwa mu minsi y’isiganwa gusa, ahubwo hazajya hanabera ibindi bikorwa bitandukanye mu gihe cy’umwaka wose.
Niriba nk’uko biteganyijwe, rizaba ribaye irya gatatu ribaye muri Afurika kuko irya mbere ryabereye muri Maroc, irindi ribera muri Afurika y’Epfo ari naryo riheruka mu mwaka wa 1993.
Akamaro k’uyu mushinga kagaragazwa n’uko Formula 1 ivuga ko ifite abakunzi barenga miliyoni 100 muri Afurika, kandi hafi 60% by’abayikurikirana bakaba bari munsi y’imyaka 35.
Youssouf uyobora Afurika yunzwe ubumwe yavuze ko uyu mushinga ujyanye n’intego z’icyerekezo cya Afurika 2063 (Agenda 2063), kigamije kubaka Afurika yunze ubumwe, iteye imbere kandi ifite ijambo rikomeye mu bibazo by’isi.
Abasesenguzi bagaragaza ko kugira ngo iri rushanwa rizarusheho kugirira akamaro Afurika mu gihe kirekire, bizaterwa n’iterambere rizagezwa ku baturage haba mu gihe cy’isiganwa na nyuma yaryo.

