Umusomyi wa Taarifa Rwanda, akaba n’umucuruzi mu Mujyi wa Kigali witwa Clément Nzayisenga asaba Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda guca akajagari mu bucuruzi bwa gazi.
Uyu mugabo ufite ikigo gicuruza gazi kitwa Clément Shop Gaz gikorera ku Muhima avuga ko hari abacuruzi basa nk’aho ari bo bishyiriraho igiciro kuri gazi no ku macupa yayo, ibi bikabangamira ipiganwa mu bucuruzi n’ubwisanzure bw’umuguzi mu guhitamo aho agurira.
Mu nyandiko ndende yageneye ubwanditsi bwa Taarifa Rwanda, harimo ko hari ibibazo bikomeye biri mu bucuruzi bwa gazi, bigira ingaruka ku bacuruzi, ku baguzi no ku mibereho myiza y’Abanyarwanda muri rusange.
1.Nta bwisanzure mu guhererekanya amacupa ya gazi
Muri iki gihe, amasosiyete acuruza gazi mu Rwanda afite uburyo butandukanye bwo gucuruza no guhererekanya amacupa yayo.
Usanga icupa ryaguzwe kuri sosiyete imwe ridashobora kujya ku yindi sosiyete ngo umuturage arivomeremo gazi.
Ibi bituma umuturage ufite icupa rya sosiyete runaka atabasha kujya kugura gazi kuri sosiyete imuhendukiye, nubwo yaba iri hafi y’aho atuye cyangwa imuhera ku giciro cyiza.
Kuri iyi ngingo, asaba ko hashyirwamo uburyo bwemerera buri Munyarwanda ufite icupa rya gazi kuyigura kuri sosiyete iyo ari yo yose yemerewe gukora ubu bucuruzi, hatitawe ku izina rya sosiyete ryanditse ku icupa, igihe cyose icupa ryujuje ibisabwa kandi ritekanye.
2.Ibiciro si bimwe mu masosiyete ayicuruza
Ashingiye ku biciro biri ku isoko, Nzayisenga avuga ko hagaragara itandukaniro ry’ibiciro byo kuranguza no kugurisha gazi ku baguzi. Mu ibaruwe ye, harimo urutonde rw’uko bimwe muri ibyo biciro bihagaze mu bigo runaka:

Ibi bituma umucuruzi ufite icupa rya sosiyete ihenze atabasha kwifashisha andi mahitamo yamuhendukira.
Ibi rero bibangamira ipiganwa bigatuma umuturage akomeza kugura gazi ku giciro kiri hejuru kandi hari ahandi yayigura ihendutse.
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda isabwa gusuzuma imiterere y’ibiciro byo kuranguza gazi, igakora iperereza ku mpamvu zituma ibiciro bitandukana ku buryo bugaragara, hagashyiraho uburyo bw’ipiganwa mu bucuruzi bwa gazi rinyuze mu mucyo kandi umuguzi akarindwa guhendwa.
3.Ibidukikije bizahangirikira
Hejuru y’uko umuguzi ahendwa, hajyaho n’ingaruka ku bidukikije. Iyo abaturage batabasha kubona gazi ku giciro kiboroheye, bamwe bahitamo kureka kuyikoresha bagasubira ku makara n’inkwi, kandi ingaruka zabyo ku bidukikije zirazwi.
Gushyiraho igiciro kiboneye kuri benshi mu baguzi byakumira ko abaturage bagera ubwo basubira ku nkwi n’amakara kandi bari bari hafi kubicikaho.
4.Abacuruzi barabangamiwe
Imikorere iriho ishobora gushyira abacuruzi bato mu bibazo kuko batabasha guhitamo aho barangurira gazi bitewe n’uko amacupa bafite aba afitanye isano na sosiyete runaka.
Ibi bigabanya ubushobozi bwabo bwo guhangana ku isoko, bikagabanya inyungu zabo ndetse bikaba byatuma bamwe bahagarika ubucuruzi.
Leta ifite inshingano zo kurengera abaguzi n’abacuruzi bityo ikwiye ishyiraho amategeko arengera abacuruzi bato, ikabaha amahirwe angana n’ay’amasosiyete manini mu bucuruzi bwa gazi, hanyuma ipiganwa riciye mu mucyo rikaba ari ryo rigena uko ibintu bigenda.
Uwaduhaye iyi baruwa, avuga ko ashingiye ku bibazo bivugwa haruguru, asaba Minisiteri y’ubucuruzi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku mirimo imwe n’imwe igihugu akamaro n’Urugaga rw’abikorera gushyiraho uburyo bw’igihugu bwo guhererekanya amacupa ya gazi hagati y’amasosiyete atandukanye.

Izo nzego zigomba kandi gushyiraho uburyo bworohereza umuturage wese kugura gazi kuri sosiyete imuhendukiye, atagombye guhindura icupa cyangwa guhatirwa kugura kuri sosiyete imwe.
Gusuzuma uburyo ibiciro byo kuranguza gazi bigenwa kugira ngo habeho ipiganwa riboneye nabyo biri mu byifuzwa.
Amacupa ashaje cyangwa ayangiritse mu buryo runaka nayo akwiye gukurikiranwa, hakabaho uburyo bwo kubungabunga akiri mazima binyuze no mu kuyasiga irangi nyuma yo kugenzura ko atacyuye igihe.
Umusomyi yibutsa Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ko icyifuzo cye kitagamije kurwanya amasosiyete acuruza gazi cyangwa guhungabanya ishoramari ryayo, ahubwo ari icyo kubaka isoko ririmo ubwisanzure, ubutabera n’ipiganwa rinyuze mu mucyo.
Ikibazo cya gazi si icya none…
Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome wahoze ari Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda kuwa 9 Gicurasi 2023, ubwo yari mu biganiro na Komisiyo Ishinzwe Ingengo y’Imari n’Umutungo, mu Nteko Ishinga Amategeko yabajijwe iby’ibiciro bya gazi bishyirwaho mu kajagari.
Hari mu biganiro byagarutse ku ngengo y’imari ya miliyari Frw 24 F iteganyijwe gukoreshwa n’uru rwego rw’ubucuruzi n’inganda n’ibigo birushamikiyeho mu 2023/24.
Icyo gihe Abadepite bagaragaje ko hakwiye kugenzurwa iyubahirizwa ry’ibiciro biba byashyizweho, by’umwihariko, ibya gazi.
Depite Rwaka Pierre Claver yavuze ko ikibazo cy’ibiciro bya gazi gihangayikishije abaturage ku buryo hakwiye kurebwa uko byakoroshywa kugira ngo bikomeze gushyigikira gahunda yo kudacana inkwi.
Minisitiri Prof Ngabitsinze yavuze ko hari itsinda rihuriweho na RURA na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ryashyizweho na Minisitiri w’Intebe kugira ngo ricukumbure ibijyanye n’amafaranga akwiye yashyirwaho nk’igiciro cya gazi.

Mu mwaka wa 2022 uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rushaka kubaka ibigega bizajya bibikwamo gazi ikoreshwa mu gihugu nk’uburyo bwatuma kugenzura ubucuruzi bwayo bishoboka.
Biri kubakwa mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo nibyuzura bikazabika gazi iri hagati ya toni miliyoni 8-9 yakoreshwa mu gihe kiri hagati y’amezi abiri n’atatu.

