Jaffar Suleiman yashimagije umuhanzi w’Umunya-Uganda, Sheebah Karungi, amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, amushimira uburyo amwitaho ndetse akagaragaza urukundo mu kurera umwana wabo Amir.
Gushimira Sheebah ku munsi w’isabukuru ye byongeye kwerekana ko Jaffar aha agaciro uruhare rw’uyu muhanzi ufite Abanyarwanda benshi bamukunda mu buzima bw’umwana wabo.
Umuhanzikazi Sheebah Karungi yavutse ku wa 11 Ugushyingo 1989, bivuze ko yujuje imyaka 37 mu 2026.
Azwi cyane mu muziki wa Dancehall na R&B muri Uganda.
Mu Gushyingo 2025, Jaffar Suleiman, umucuruzi akanategura ibitaramo, akaba asanzwe akorera i Londres mu Bwongereza, yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto ari kumwe n’abana be batatu, barimo Amir, umuhungu yabyaranye na Sheebah.
Yavuze ko abana be ari ibyishimo n’impamvu y’ubuzima bwe. Ibi byakurikiye igihe kinini abantu bibaza niba ari we se wa Amir.
Muri Nzeri 2026, Sheebah na we yashimiye Jaffar avuga ko yishimira kuba yarabyaranye n’umugabo wita ku nshingano zo kurera umwana.
Mu kiganiro cya podcast ye yise ‘Let’s Talk About It’, yavuze ko yifuzaga kubyarana n’umugabo uzaba hafi y’umwana, kuko we ubwe yakuze atarerwa na Se.
Karungi avuga ko atashakaga umuntu uzamufasha mu buryo bw’amafaranga, ahubwo yashakaga umubyeyi uzaha umwana urukundo rwa se.
Ku wa 3 Nzeri 2026, Sheebah yagaragaje amashusho y’umuhungu we Amir ajya ku ishuri bwa mbere.
Yavuze ko Jaffar yari yigije imbere igihe yari butegere indege kugira ngo abashe kuba ari kumwe n’umuhungu we ku munsi w’ingenzi wo gutangira ishuri.
Sheebah yavuze ko kubona umuhungu we afite umubyeyi w’umugabo umwitaho kandi wishimira inshingano zo kuba Se byamukoze ku mutima.
Amir yavutse ku wa 23 Ugushyingo 2024.

Ubu ni umwana wabo bombi, kandi amakuru yasohotse mu bitangazamakuru byo muri Uganda agaragaza ko ababyeyi be bombi bagira uruhare mu buzima bwe, harimo ibirori by’amavuko n’ibindi bikorwa by’umuryango.

