U Rwanda Rushyigikiye UN Mu Kurwanya Abacanshuro

Peter Taarifa
2 Min Read
Akanama kemeje ishingiro ry'umushinga wo kurwanya abacanshuro. Ifoto y'indi nama nk'iyo yavugaga kuri Libya: Yafashwe na Asharq-al Awasat

U Rwanda rwashyigikiye umushinga w’icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye ugamije kurwanya ikoreshwa ry’abacanshuro mu bikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu n’ubw’abaturage bwo kwihitiramo ubuyobozi n’icyerekezo cya politiki by’igihugu cyabo.

Uyu mushinga wemejwe na Komisiyo ya Gatatu y’Inteko Rusange ya UN yo ku wa 13 Ugushyingo 2026, mu majwi 117 awushyigikiye, 54 arawamagana, mu gihe ibihugu birindwi byifashe.

Mu bihugu byawushyigikiye harimo n’u Rwanda, nk’uko bigaragara ku rutonde rw’amajwi y’ibihugu byatoye.

Ubusanzwe, Komisiyo ya Gatatu y’Inteko Rusange ya UN ishinzwe ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibindi bibazo by’ubutabazi.

Igihugu cya Cuba nicyo cyatanze uwo mushinga ngo usuzumirwe ishingiro, ukaba warasabaga ibihugu gufata ingamba zo gukumira ko ubutaka bwabyo bukoreshwa mu gushaka, gutera inkunga cyangwa gucumbikira abacanshuro bagira uruhare mu bikorwa bihungabanya ubutegetsi bw’ibihugu cyangwa bibuza abaturage uburenganzira bwo kwihitiramo ejo hazaza ha politiki mu gihugu cyabo.

Mu kwanzura ishingiro ryawo, hashingiwe ku mahame mpuzamahanga ajyanye no kubaha ubusugire bw’ibihugu, kutivanga mu bibazo by’imbere mu bindi bihugu no kurengera uburenganzira bwa muntu.

Gushyigikira uyu mushinga bihuye n’umwanya u Rwanda ruhagazemo wo kwamagana ikoreshwa ry’abacanshuro no gushyigikira amahame shingiro ya UN  n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Byongeye kandi, uyu mushinga wongera kuzamura impaka ku buryo amategeko n’amahame mpuzamahanga akurikizwa mu buryo bungana, hatitawe ku gihugu, umutwe witwaje intwaro cyangwa abandi bafatanyabikorwa baba bagize uruhare mu bikorwa runaka binyuranyije nayo.

Icyakora, kuba Komisiyo ya Gatatu yatoye ishyigikira uyu mushinga ntibivuze ko wamaze kwemezwa burundu n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Uzakomeza kunyuzwa mu zindi nzego kugira ngo ufatweho icyemezo cya nyuma.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *