Undi Muvuno Wa RDB Mu Kureshya Ishoramari

Peter Taarifa
2 Min Read
Jean-Guy Afrika na Barry Johnson

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yagiranye ibiganiro na Barry Johnson, washinze akanayobora umuryango wa 7 Generations Institute, ugira inama imiryango ifite ibigo by’ubucuruzi ku buryo yabicunga neza, ikabiteganyiriza abazabakomokaho kandi ikabibungabunga mu bihe bizaza.

Guy Afrika, nk’umuyobozi w’ikigo gishinzwe iterambere ry’u Rwanda, ari gushaka uburyo iki kigo cyakomeza guteza imbere ubufatanye hagati y’abashoramari mpuzamahanga n’ibigo by’ubucuruzi byo mu Rwanda, by’umwihariko ibifitwe n’imiryango y’abantu runaka, hagamijwe gukurura ishoramari rirambye no kubifasha gukomeza gutera imbere mu gihe kirekire.

Ibiganiro byabo byibanze ku micungire inoze y’ibigo by’ubucuruzi by’imiryango, kubungabunga umutungo mu buryo burambye no kureba uko u Rwanda rwakomeza kwihuza n’imiyoboro mpuzamahanga ihuza abashoramari kugira ngo rushobore gukurura igishoro kirambye.

Kimwe mu byagarutsweho ni uburyo ibigo by’ubucuruzi by’imiryango byashyiraho inzego zikomeye z’imiyoborere, zigena inshingano z’ababiyobora, zigafasha mu igenamigambi ryo guhererekanya ubuyobozi n’ubutunzi mu gihe ababifite bageze mu zabukuru cyangwa batagishoboye kubikurikirana.

Hanaganiriwe ku kamaro ko gukoresha uburyo burambye bwo gucunga umutungo kugira ngo ibyo bigo bikomeze guhangana ku isoko, byunguke kandi bikomeze uruhare rwabyo mu bukungu no mu buzima bw’abazabikomokaho.

Ubunararibonye bwa Barry Johnson mu kugira inama imiryango ifite ibigo by’ubucuruzi bushobora gufasha u Rwanda kureba uko rwateza imbere ibigo by’abikorera byo mu gihugu, ari na ko rushishikariza abashoramari mpuzamahanga kugirana na byo ubufatanye.

Ibiganiro bya Guy na Johnson kandi byagaragaje akamaro ko guhuza ibigo byo mu Rwanda n’imiyoboro mpuzamahanga y’abashoramari, cyane cyane abifuza gushora imari mu bikorwa bifite icyerekezo cy’igihe kirekire kandi bigamije kubyara inyungu zirambye.

RDB ivuga ko guteza imbere imiyoborere myiza y’ibigo, gucunga umutungo mu buryo burambye no kongera imikoranire n’abashoramari bo mu mahanga biri mu byafasha u Rwanda kuba ahantu heza ho gushora imari.

Iyi gahunda inajyanye n’intego rusange y’u Rwanda yo gukurura igishoro kirambye, kongera ubushobozi bw’abikorera no guteza imbere ibigo by’ubucuruzi byo mu gihugu kugira ngo bikomeze gutanga umusanzu mu iterambere ry’ubukungu.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *