Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, avuga ko Amavubi yiteguye bihagije kuza gutsinda Mali mu mukino uri buhurize ayo makipe kuri Stade Amahoro saa tatu z’ijoro kuri uyu wa Kabiri.
Uraba ari uwo gushakisha itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, kandi Minisitiri Nelly Mukazayire asaba Abanyarwanda kuza kwitabira uwo mukino bikaza guha amavubi imbaraga zo gutsinda.
Uwo mukino uraba ari uw’umunsi wa kane w’Itsinda K ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Kenya, Uganda na Tanzania.
Mu gitondo nibwo Minisitiri Nelly Mukazayire yanditse kuri X ko ashyigikiye Amavubi kandi ko yizeye ko atazi gutenguha Abanyarwanda.
Asaba Abanyarwanda gushyira hamwe bagashyigikira Ikipe y’Igihugu, ashimangira ko abakinnyi ubu bameze neza, biteguye kuza gutsindaMali.
Yongeyeho ati “Ni amasaha abarirwa ku ntoki ngo umukino utangire! Amavubi yiteguye gukotana, ahasigaye ni ahanjye nawe! Umukino uratangira saa tatu z’ijoro, amarembo ya stade araba afunguhe guhera saa kumi. Ni aho mukanya, Duhurire kuri Stade Amahoro.”
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere italiki 16, Ugushyingo nibwo abakinnyi b’Amavubi bakoze imyotozo ya nyuma yo kwitegura umukino wayo na Mali, ikipe iherutse kuyatsindira iwayo ibitego 3-2.
Icyizere Abanyarwanda bafitiye Amavubi gishingiye ahanini k’ukuba i Bamako yarakinaga agatsinda nyuma Mali ikishyura, hakiyongeraho n’uko ari buze gukinira kuri Stade Amahoro asanzwe amenyereye.
Ku rundi ruhande, Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, yemeza ko ikipe ya Mali atari iyo kujenjekera.
Ati “Tuzi icyo kwitega. Mali ni ikipe nziza, ifite abakinnyi beza bakora ikintu gikomeye igihe icyo ari cyo cyose. Gusa natwe tuzi icyo dushaka, dukeneye amanota atatu ejo. Tumeze neza, umwuka ni mwiza, ndetse ndizera ko amanota azasigara hano i Kigali.”
Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, na we yasabye Abanyarwanda kuzitabira uyu mukino ari benshi, kugira ngo batere imbaraga abakinnyi.
Yabwiye itangazamakuru ati: “Ubutumwa mpa Abanyarwanda ni ukuzaza kudutera ingabo mu bitugu bakadushyigikira. Muri Mali, abafana bagize uruhare cyane, bashyize igitutu ku musifuzi, cyane iyo twabaga tumaze gutsinda igitego. Atangira gutanga amakarita atumvikana.”
Mu bakinnyi b’Amavubi bari buze gukina harimo Mugisha Bonheur wari warasibye umukino ubanza kubera amakarita abiri y’umuhondo, mu gihe Kwizera Jojea we atari bukine kubera ibihano by’amakarita.

