Uwahoze ari umuganga mu bitaro by’indwara zo mu mutwe bya CARAES Ndera ashinjwa n’ubushinjacyaha gusambanya umukobwa imyaka 19 wari usanzwe arwara igicuri, ndetse akamutera inda. Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni Frw 2.
Umwe mu babyeyi b’uwo mwana niwe watanze ikirego mu myaka itanu ishize, hari muri Gicurasi, 2021, akaba yaravuze ko umukobwa we yamubwiye ko uwo muganga wamuvuraga yamusabaga kenshi ko baryamana.
Uwo mukobwa yakomeje kwangira muganga ko akora ibyo yashakaga kugeza ubwo ku italiki 29, Werurwe uwo mwaka yamuhaga lift amubesha ko amutahanye nyuma yo kumuvura, ahubwo amujyana mu macumbi i Remera, amusambanya batabyumvikanyeho.
Uwo muganga yari yijeje uwo mukobwa (wari ufite ubwo burwayi icyo gihe) ko ikizaba cyose azakirengera.
Nyuma rero, uwo mukobwa yaje gusama, akemeza ko iyo nda ari iya Dr. gusa bidatinze inda yaje ‘gukurwamo’.
Aho ibyo bibereye, umuganga ushinjwa icyo cyaha ntiyongeye kwitaba telefoni ndetse ntiyongeye no gusubira ku kazi aho yakoraga i Ndera.
RIB yaje kubimenya iramutumiza ngo abazwe ntiyitaba isohora impapuro zo kumuta muri yombi nabwo bitinda kuba, biza guha Ubushinjacyaha uburenganzira bwo kumukurikirana nk’umuntu watorotse ubutabera.
Aho idosiye ye igerejwe mu rukiko, yaraburanishijwe ariko urwo rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rumugira umwere.
Bidatinze, Ubushinjacyaha bwarajuriye ku wa 5 Nzeri 2025 Urukiko Rukuru rwa Kigali rwemeza ko yakoze icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 16 n’ihazabu ya miliyoni Frw 2.
Ku wa 23 Ukwakira 2025, ushinjwa iki cyaha yafatiwe ku mupaka wa Gatuna ubwo yashakaga kwerekeza muri Uganda.
Nkuko amategeko abigena, uwaburanye adahari yaratorotse ubutabera iyo afashwe hatangirwa inzira zose z’urubanza ari nayo mpamvu yahise ashyikirizwa Ubugenzacyaha, butangira kumukoraho iperereza bundi bushya.
Kuwa 8 Gicurasi 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro, ruhamya Dr. icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Bagenzi bacu ba IGIHE bavuga ko urukiko rwamuhanishije igifungo cy’imyaka itatu n’igice n’ihazabu ya miliyoni Frw 2. Rwanamutegetse guha uwahohotewe indishyi za miliyoni Frw 5 atazishyura urubanza rukimara ‘kuba ndakuka’ zigakurwa mu mutungo we ku ngufu za Leta.
Rwanategetse kandi ko yishyura amafaranga Frw 20 y’amagarama y’urubanza.
Nyuma yo gucibwa urwo rubanza, Dr. yahise ajuririra Urukiko Rukuru rwa Kigali.
Icyakora, ubujurire bwe bwahuriranye n’ubw’Ubushinjacyaha ndetse n’ubw’uregera indishyi.
Mu rubanza rw’Ubujurire rwabaye ku wa 16 Ugushyingo 2026, uwo muganga yavuze ko yahisemo kujurira kuko we asanga nta cyaha yakoze kuko n’umukobwa umurega baryamanye babyumvikanyeho.
Yanagaragarije Urukiko impapuro zigaragaza ko igihe baryamanaga uwo mukobwa yari ameze neza mu mutwe, ikindi yagaragaje ni uko igihe uwo mukobwa yajyaga kwivuza we yimenyerezaga umwuga mu bitaro bityo ko atari we wamwitagaho.
Icyakora iki umucamanza yabaye nk’utacyumva neza yibutsa uregwa ko nubwo yimenyerezaga umwuga yafashaga abaganga bitaga ku barwayi bityo ko uwari waje kwivuza ari mu bamwitagaho.
Dr. wari usanzwe ufite umugore ariko bivugwa ko ‘batari babanye neza’ ntiyahakanye ko yaryamanye n’uyu mukobwa.
Yahakanye ko yaba yaramusambanyije ‘ku gahato’ cyangwa yaramufatiranye mu ntege nke, ahubwo avuga ko baryamanye babyumvikanyeho.
Me Munyentwari Maurice, wunganira uregwa, yavuze ko uwo yunganira atahakana ko yaryamanye n’uyu mukobwa, ariko ko babikoze babyumvikanyeho.
Bityo, asanga nta cyaha akwiye kuryozwa mu buryo bw’amategeko, kuko bafite n’impapuro zigaragaza ko igihe baryamanaga uwo mukobwa yari ameze neza mu mutwe, akaba yari yarakize.
Uyu munyamategeko yagaragaje ko ibyabaye ari uko umukiriya we yaryamanye n’umukobwa wari umukiriya w’ibitaro yakoragamo, bityo ko ibyo aramutse anabiryojwe icyo yaba yarakoze cyakurikiranwa nk’ukurenga ku mabwiriza agenga umwuga w’ubuvuzi, aho kumukurikirana mu nkiko.
Ku rundi ruhande, Ubushinjacyaha bwavuze ko butanyuzwe n’igihano Dr. yari yarahawe, busaba Urukiko kumuhanisha igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni Frw 2.
Ni mu gihe umunyamategeko uhagarariye uwahotewe na we yagaragarije urukiko ko atanyuzwe n’indishyi za miliyoni Frw 5 zari zategetswe, asaba ko uregwa yazamurirwa indishyi akazishyura miliyoni Frw 10, akongeraho miliyoni imwe y’igihembo cy’umunyamategeko Frw 40,000 y’amagarama y’urubanza.
Urukiko rwanzuye ko ruzasoma urubanza ku wa 15 Ukuboza 2026.

