Brigadier Géneral de la Police mu gipolisi cy’u Burundi witwa Romuald Ndababishije yirukanywe mu nshingano ndetse amakuru avuga ko muri iki gihe afungiye muri gereza nkuru ya Mpimba i Bujumbura.
Perezida Evariste Ndayishimiye niwe wamwirukanye ashingiye ku iteka rya Perezida yashyizeho umukono ku italiki 14 Ugushyingo, 2026.
Yafunzwe nyuma y’iperereza ryari ryakozwe n’Urwego rw’iperereza ry’igihugu cy’u Burundi rwitwa Service National de Rénseignement, SNR, kandi biteganyijwe ko azagezwa mu butabera ku itariki 26, Ugushyingo, 2026 ni ukuvuga kuwa Kane w’Icyumweru gitaha.
Uyu mupolisi mukuru yafashwe avuye muri Ethiopia afunganwa n’abandi bapolisi batatu kandi amakuru avuga ko ifatwa rye rishingiye ahanini kuri pasiporo ashobora kuba yarabonye mu buryo budafututse.
Hari n’abavuga ko kugira ngo ayihabwe, yaba yaratanze ruswa bikaza kumenyekana.
Ikinyamakuru SOS Media Burundi kivuga ko mu Burundi iyirukanwa rye, ryateje impaka mu bantu benshi, bamwe bakavuga ko atari akwiye kwirukanwa kuriya ahubwo ko byagombaga guca mu nkiko.
Hari abandi bavuga ko mu bihe byihariye, Perezida wa Repubulika akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo aba afite ububasha bwo kwirukana umupolisi cyangwa umusirikare mukuru.
Ni igikorwa akora akoresheje iteka rya Perezida kandi Itegeko Nshinga riba ribimuhera uburenganzira.

