Abanya Kigali Barasabwa Kongera Amafaranga Y’Ifunguro Ry’Abanyeshuri

Peter Taarifa
7 Min Read
Ni ngombwa ko abana bahabwa indyo yuzuye ngo bakure neza.

Nubwo abatuye Umujyi wa Kigali ari bo bafite amafaranga menshi, barasabwa kongera ayo batanga agenewe kugaburira abana ku ishuri. Babisabwe kuko atangwa muri iki gihe byagaragaye ko atagera ku kigero cyifuzwa.

Ingaruka ni uko ifunguro abana bahererwa ku bigo riba ridatubutse kandi ridakungahaye bihagije.

Raporo y’Isuzuma ryakozwe na Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri wa 2025/2026, ababyeyi bo mu Mujyi wa Kigali batanze 64% by’amafaranga bari basabwe, mu gihe ku rwego rw’igihugu igipimo cyari 79.3%.

Byatumye mu Mujyi wa Kigali haboneka icyuho cy’amafaranga angana na miliyoni Frw 626 yagombaga gutangwa, ntiyaboneka.

Inzobere Jeanne Izabiliza ukora muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri muri Minisiteri y’Uburezi, yavuze ko mu mafaranga yari ateganyijwe angana na miliyari Frw 1.72 , ababyeyi bakusanyijeho miliyari Frw 1.10 gusa.

Akarere ka Gasabo ni ko kagaragayemo icyuho kinini cy’amafaranga angana na miliyoni Frw 281 ataratanzwe, gakurikirwa na Kicukiro ifite miliyoni Frw 179.4na Nyarugenge ifite miliyoni Frw 165.6 .

Iri suzuma rigaragaza kandi ko abanyeshuri 213,400 kuri 297,872 biga mu Mujyi wa Kigali, bangana na 71.6%, bafite ababyeyi batanga umusanzu wo kubagaburirira ku ishuri.

Izabiliza yavuze ko amafaranga adahagije atuma amashuri atongera ubwoko bw’ibiribwa aha abanyeshuri, birimo imboga, imbuto n’ibikomoka ku matungo.

Minisiteri y’Uburezi itangaza ko yashyizeho ingamba eshatu zo gukemura iki kibazo zirimo gukangurira ababyeyi gutanga umusanzu, kunoza uburyo bwo gukurikirana amafaranga yishyuwe ngo adakoreshwa icyo atagenewe no kongera ubufatanye hagati y’amashuri n’inzego z’ibanze.

Hateganyijwe gukoreshwa ibiganiro kuri radiyo n’ikinamico zo mu kiganiro Urunana mu gukangurira ababyeyi kwitabira iyi gahunda.

Hanateganyijwe guhugura abashinzwe amashuri ku ikoreshwa rya Sisitemu ya School Data Management System, kugira ngo amakuru y’abatanze umusanzu ahuzwe n’ibikorwa byo gutegura no kugura ibiribwa.

Abayobozi b’amashuri bazajya baha abayobozi b’inzego z’ibanze urutonde rw’ababyeyi bataratanga umusanzu, kugira ngo bajye babibukiriza mu nama z’abaturage.

Umusanzu w’ababyeyi mu kugaburira abanyeshuri wanashyizwe mu mihigo y’uturere, ku buryo inshingano zo gukurikirana iyi gahunda zigera ku nzego zitandukanye, kuva ku rwego rw’igihugu kugeza ku bayobozi b’imidugudu.

Minisiteri y’Uburezi n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu zitanga umurongo ngenderwaho, mu gihe Intara n’Umujyi wa Kigali bihuriza hamwe ibikorwa no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo.

Uturere dukurikirana uko gahunda ishyirwa mu bikorwa, imirenge igashishikariza ababyeyi gutanga umusanzu, naho abayobozi b’utugari n’imidugudu bakibutsa abatarishyura.

Ku rwego rw’amashuri, abayobozi n’abagize komite zishinzwe kugaburira abanyeshuri ni bo bakurikirana iyishyurwa ry’uyu musanzu.

Minisiteri ivuga ko hamaze gushyirwaho komite zishinzwe kugaburira abanyeshuri, kandi abagize izo komite bagahabwa amahugurwa, hakaba haranakozwe ingendo zo gusura amashuri n’uturere bifite igipimo gito cy’abatanga umusanzu.

Iyi gahunda inibutswa mu muganda no mu zindi nama zihuza abaturage.

Amafaranga ababyeyi basabwa gutanga akoreshwa iki?

Muri gahunda y’igihugu yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri, Leta ni yo igura ibiribwa by’ibanze, bikoherezwa mu bubiko bw’uturere kugira ngo bigezwe ku mashuri.

Ababyeyi bo basabwa gutanga umusanzu wunganira ibyo Leta itanga, ukifashishwa mu kugura imboga, imbuto, ibikomoka ku matungo, umunyu, inkwi cyangwa ibindi bikenerwa mu guteka, ndetse n’ibikoresho byo mu gikoni birimo amasahani n’ibindi bikoresho byo kuriraho.

Ubusanzwe, amabwiriza agenga amafaranga y’ishuri ahujwe ku rwego rw’igihugu agaragaza ko umusanzu w’ababyeyi utagomba kurenga aya mafaranga kuri buri gihembwe:

– Amashuri y’inshuke n’abanza: Frw 975 .

– Amashuri yisumbuye y’abiga bataha: Frw 19,500.

– Amashuri yisumbuye acumbikira abanyeshuri: Frw 85,000.

Ku rwego rw’igihugu, igipimo cy’amafaranga yakusanyijwe cyagiye kiyongera mu bihembwe bitatu by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026.

Mu gihembwe cya mbere, cyari 73.4%, kirazamuka kigera kuri 78% mu gihembwe cya kabiri, naho mu cya gatatu kigera kuri 79.3%.

Umubare w’uturere twakusanyije amafaranga ari munsi ya 70% na wo wagabanutse, uva ku turere icyenda mu gihembwe cya mbere, ugera kuri dutanu mu cya kabiri, naho mu cya gatatu usigara kuri tune.

Mu gihembwe cya gatatu, Intara y’Amajyaruguru ni yo yaje imbere n’igipimo cya 86.6%, ikurikirwa n’Intara y’Amajyepfo ifite 84.2%, iy’Uburengerazuba ifite 76.7% n’iy’Iburasirazuba ifite 75.3%. Umujyi wa Kigali ni wo wagize igipimo cyo hasi.

Gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri ifasha abana miliyoni 4.5 biga mu mashuri 4,950 hirya no hino mu gihugu.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, iyi gahunda yagenweho miliyari Frw 137.

Guhangana n’imirire mibi mu bana

Iki cyuho mu musanzu w’ababyeyi kije mu gihe Umujyi wa Kigali ukomeje ingamba zo kurwanya imirire mibi mu bana.

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cyo kudakura neza kubera imirire mibi, kizwi nka ‘stunting’ bangana na 14% mu Mujyi wa Kigali, ni ukuvuga abana bagera ku 42,211.

Imibare yavuye mu bushakashatsi ku buzima n’imibereho y’ingo igaragaza ko iki kibazo cyagabanutse mu turere twa Gasabo na Nyarugenge, ariko kikiyongera mu Karere ka Kicukiro.

Evariste Murwanashyaka, Evariste Murwanashyaka, ushinzwe guhuza ibikorwa bya CLADHO, iyi ikaba Ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, yasabye ko hashyirwa imbaraga mu gushishikariza ingo kugira uturima tw’igikoni kugira ngo zibone imboga zihagije.

Evariste Murwanashyaka

Yasabye ko imiryango ifite amikoro make ikaba itabona ubushobozi bwo kugura ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri yahabwa ubufasha, cyane cyane muri iki gihe ibiciro by’ibiribwa bikomeje kuzamuka.

Kuri we, hakenewe kwagura serivisi zita ku mikurire y’abana bato, zigahuzwa n’ubufasha mu bijyanye n’imirire.

Imibare yatanzwe muri iri suzuma igaragaza ko 59.4% by’abana bo mu Mujyi wa Kigali bahabwa ibiribwa bikomoka ku matungo, mu gihe ku rwego rw’igihugu ari 46.3%.

Akarere ka Nyarugenge kaza ku isonga n’igipimo cya 66.4%, kagakurikirwa na Kicukiro ifite 65.6%, naho Gasabo ikagira 54.3%.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage n’Ubukungu, Martine Urujeni, yasabye inzego za Leta, abafatanyabikorwa n’abaturage kongera ubufatanye mu guhangana n’imirire mibi mu bana.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *