Valentine Rugwabiza Yacyuye Igihe Mu Buyobozi Bwa MINUSCA

Peter Taarifa
3 Min Read
Valentine Rugwabiza. Ifoto/IMDb

António Guterres yashyizeho Umunya-Mali Mohamed Ag Ayoya nk’Intumwa ye yihariye muri Repubulika ya Centrafrique asimbura Umunyarwandakazi Valentine Rugwabiza.

Guterres yashimiye akazi Rugwabiza yakoze mu gihe cyose amaze ayobora MINUSCA, akemeza ko kagize uruhare mu bikorwa by’ingenzi Centrafrique yagezeho.

Ibyo ni amatora rusange,  kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro, guteza imbere inzira y’amahoro no kugarura umutekano muri iki gihugu cyatangiye kuyogozwa n’imidugararo mu mwaka wa 2013.

Rugwabiza yari amaze imyaka irenga ine ayobora ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Yagiye muri izi nshingano ku wa 23 Gashyantare 2022, atangira ku mugaragaro imirimo ye ku wa 1 Mata uwo mwaka, asimbuye Umunya-Sénégal Mankeur Ndiaye, wari umaze imyaka itatu ayoboye ubu butumwa.

Mohamed Ag Ayoya umusimbuye ni muntu ki?

Mohamed Ag Ayoya

Mohamed Ag Ayoya afite uburambe bw’imyaka irenga 25 mu bijyanye n’amahoro n’umutekano, ibikorwa by’ubutabazi, guhangana n’ibibazo by’ingutu n’ubufatanye mu iterambere.

Kuva muri Mutarama 2023, yari asanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa UN muri MINUSCA, akabifatanya no kuba Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye n’iby’Ubutabazi muri Centrafrique.

Mbere, Ayoya yakoze mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) muri Afghanistan hagati ya 2022 na 2023, muri Somalia kuva mu 2021 kugeza mu 2022, ajya muri Sudani y’Epfo hagati ya 2019 na 2021, muri Zimbabwe kuva mu 2016 kugeza mu 2019 no muri Guinée hagati ya 2013 na 2016.

Muri Guinée, yayoboye UNICEF mu guhangana n’icyorezo cya Ebola cyibasiye ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika.

Yagize n’uruhare mu gucunga ibibazo bikomeye by’ubutabazi, birimo n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 muri Sudani y’Epfo na Somalia.

Mu mirimo ye, yakoze muri Haïti, mu Buhinde, Sierra Leone, Mali, Niger, Tchad na Mauritanie, mu gushyira mu bikorwa gahunda zo kurengera abana, guteza imbere imibereho yabo n’ubuzima.

Afite impamyabumenyi mu buvuzi yakuye muri Kaminuza ya Bamako muri Mali, ndetse n’impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye n’imirire yakuye muri Kaminuza ya Cornell muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

MINUSCA ni ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro no gutanga umutekano muri Repubulika ya Centrafrique.

Yatangiye ibikorwa ku mugaragaro ku wa 15 Nzeri 2014, bugamije gufasha icyo gihugu kuva mu bibazo by’amakimbirane, kurinda abasivili no gushyigikira inzego za Leta mu kugarura amahoro n’umutekano.

Mu nshingano z’ingenzi z’ubu butumwa harimo kurinda abaturage, gushyigikira inzira ya politiki n’amahoro, gufasha mu kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, guteza imbere uburenganzira bwa muntu no gufasha inzego z’igihugu kongera ubushobozi bwo gucunga umutekano.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *