Umukuru W’Umudugudu Azakorera Ubuntu Kugeza Ryari?

Peter Taarifa
5 Min Read
Umudugudu ni urwego ruvuze byinshi mu miyoborere y'igihugu.Ifoto/Wikipedia

Abakuru b’Imidugudu n’abandi bagize Komite Nyobozi y’Umudugudu bafite inshingano zikomeye mu miyoborere y’igihugu, ariko bakomeje kuzisohoza badahembwa umushahara uhoraho.

Nibo bakorana bya hafi n’abaturage, bagakemura ibibazo byabo, bagakurikirana umutekano, imibereho myiza, gahunda za Leta n’ibikorwa by’iterambere.

Basabwa guhora hafi y’abaturage, kwakira ibibazo byabo no kubigeza ku nzego zibishinzwe.

Ibi bituma hibazwa niba bikwiye ko abantu bafite inshingano zingana gutyo bazikora badafite umushahara ubafasha mu buzima bwa buri munsi, nyamara basabwa umwanya, imbaraga n’ubwitange.

Nubwo gukorera igihugu n’abaturage ari inshingano z’ubwitange, ntibikwiye ko ubwitange buba impamvu yo kwirengagiza imibereho y’abayobozi babikora.

Abo Taarifa Rwanda yaganiriye nabo bo mu Mujyi wa Kigali batifuje ko amazina yabo naho bayobora bitangazwa, bavuga ko kuba Umukuru w’Umudugudu bisaba byinshi.

Umwe mu bayobora Umudugudu uri mu Kagari ka Rukiri II muri Remera yagize ati: “ Ujya kumva ukabona baraguhamagaye mu gicuku ngo kwa runaka umuntu aremye undi uruguma, ukashidukira mu kirere ugahurura. Ibyo kandi bikorwa haba mu gihe cy’imvura n’umucyo. Tekereza akazi gatuma utarara iwawe kandi utagahemberwa!”

Avuga ko mu gihe cyahise ubwo henshi mu gihugu hari inzoga z’ibyuma, urugomo rwari rwinshi kugoheka bikaba imbonekarimwe ku bayobozi b’Imidugudu.

Abashinzwe irondo, umukuru w’Umudugudu n’abandi…bakora uko bashoboye ngo aho bayobora hatekane, ntiharangwe umwanda cyangwa ibindi byasiga icyasha agace bashinzwe.

Umuyobozi w’umwe mu Midugudu yo mu Kagari ka Nyakabanda mu Murenge wa Niboyi muri Kicukiro avuga ko kuba basabwa kumenya abinjira n’abasohoka bibavuna cyane.

Kuzenguruka Umudugudu mugari wandika abantu bashya bawujemo, abawuvuyemo, niba hari abapfuye ukabimenya…biravunana cyane nk’uko uwo mugabo abivuga.

Ati: “ Yego ni ubwitange bwo gukorera igihugu cyacu, ariko Leta yagombye kureba akantu itugenera nubwo kaba gato kafasha ku muntu utuye muri Kigali.”

Hari umwe mu bakozi b’Urwego rwa DASSO wabwiye Taarifa Rwanda ko imikorere nk’iyo hari ubwo iba intandaro yo kwakira ruswa.

Yemeza ko kuba Umukuru w’Umudugudu cyangwa ushinzwe umutekano ahura kenshi n’abamurusha amikoro bimushyira mu kaga ko kwaka cyangwa  guhabwa ruswa abakire buririye ku bukene bwe.

Guha aba bayobozi umushahara cyangwa amafaranga ahoraho abafasha ku nshingano bakora byabongerera imbaraga n’ubunyamwuga mu miyoborere yabo.

Taarifa Rwanda yagerageje kumenya icyo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Dominique Habimana avuga kuri iki kibazo ariko inkuru yatambutse ntacyo aradusubiza.

Mudugudu ashinzwe ibi.

Inshingano zabo ziraremereye

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu itangaza ko umuntu ushinzwe umutekano abinjira n’abasohoka afite inshingano zo kumenya umutekano w’abatuye uwo mudugudu n’ibyabo byose kandi agasimbura Umukuru w’Umudugudu mu gihe adahari.

Niwe ushinzwe gushishikariza abatuye Umudugudu we kwitabira irondo, agakurikirana niba ibyemezo birebana n’umutekano biturutse mu nzego zisumbuye byubahirizwa.

Ashinzwe gushishikariza abaturage kugira umuco wo gutabarana no kwicungira umutekano; kumenya abashyitsi baraye mu Mudugudu no kubandika mu gitabo cy’Umudugudu cyandikwamo abashyitsi.”

Hejuru y’ibyo, uyu muyobozi akora raporo y’umutekano n’ibijyanye nawo akabigeza ku buyobozi bw’Akagari abanje kubinyuza ku Mukuru w’Umudugudu.

Mu gihe bibaye ngombwa, ashobora gukora ‘undi murimo’ yahabwa n’inzego zimukuriye ujyanye n’inshingano ze.

Mu Rwanda, urwego rw’Umudugudu ruyoborwa n’inzego ebyiri z’ingenzi ari zo: Inama Njyanama y’Umudugudu na Komite Nyobozi y’Umudugudu.

Inama Njyanama y’Umudugudu

Ni rwo rwego rukuru mu miyoborere y’Umudugudu. Rushinzwe ibikorwa by’Umudugudu, rukiga ibibazo by’abaturage kandi rugafata ibyemezo birebana n’inshingano zawo.

Rugizwe n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye by’abaturage, nk’uko biteganywa n’amategeko.

Komite Nyobozi y’Umudugudu

Igizwe n’abantu batanu barimo Umukuru w’Umudugudu ushinzwe guhuza no kuyobora ibikorwa by’Umudugudu,  Ushinzwe imibereho myiza akaba ashinzwe kwita ku mibereho myiza n’imibanire y’abaturage hakaza ushinzwe umutekano n’ushinzwe amakuru n’amahugurwa, akagira inshingano zo kugeza amakuru ku baturage no kubahugura.

Hari kandi ushinzwe iterambere , agakurikirana ibikorwa by’iterambere

Umudugudu kandi ugira abandi bahagarariye inzego n’ibyiciro by’abaturage, barimo abahagarariye urubyiruko, abahagarariye abagore, abajyanama b’ubuzima, abajyanama b’ubuhinzi n’ubworozi n’abandi.

Mu Rwanda habarurwa imidugudu 14.837, nk’uko imibare igaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ibigaragaza.

Ibi bivuze ko, niba buri Mudugudu ufite Komite Nyobozi y’abantu batanu, haboneka:

– Abakuru b’imidugudu: 14.837

– Abagize Komite Nyobozi bose: 74.185

– Abandi bagize komite, hatabariwemo abakuru b’imidugudu: 59.348.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *