Aba DASSO Basabwe Kudashyira Inyungu Zabo Imbere

Ubuyobozi w’ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS), ari naryo ritoza Urwego rwunganira umutekano mu Karere n’Umurege rwitwa DASSO, bwasabye abakora muri uru rwego kuzibukira ibyo gushaka inyungu zabo ahubwo bakita ku mibereho myiza n’umutekano by’abaturage.

Commissionner of Police (CP) Robert Niyonshuti uyobora ririya shuri yabibwiye aba DASSO 416 baraye barangije amahugurwa bakoreraga  mu ishuri ayobora.

CP Niyonshuti yabasabye kurangwa no gukunda igihugu bagatanga umusanzu wabo mu kucyubaka  birinda gushyira inyungu zabo imbere.

Hirya no hino mu Rwanda hajya humvikana abantu bashinja aba DASSO ko baka ruswa, ko bahohotera abaturage.

- Advertisement -

Muri raporo ya Transparency International Rwanda iherutse gutangazwa, harimo ko urwego rwa DASSO narwo ruri mu zigaragaraho ruswa cyane cyane ku bantu baba bashaka kubaka inzu hirya no hino.

Inama CP Niyonshuti yagiriye abakora muri ruriya rwego ni ingenzi kubera ko iyo hari urwego rukorana bya hafi n’abaturage rubabaniye nabi, bituma batangira kurutera icyizere.

Minisitiri Musabyimana na CP Niyonshuti baha umu DASSO icyemeza ko yitwaye neza

Yavuze ko mu gihe cy’ibyumweru icyenda by’amahugurwa  bahabwaga,  bahawe amasomo  azabafasha gusohoza inshingano zabo zo gucunga umutekano kandi bigakorwa neza.

Icyakora abashimira ko muri kiriya gihe cyose, bagaragaje imyitwarire iboneye, bagira ubushake n’umurava wo kwiga no kumenya ibyo bigishwaga.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru Jean Claude Musabyimana yashimiye abasoje amahugurwa, abasaba kuzashyira mu bikorwa ubumenyi bahawe mu kazi kandi bakagakora kinyamwuga.

Ati: “Twese tuzi icyo umutekano uvuze n’icyo bisaba ngo ubumbatirwe.  Ibikorwa byose byiza twagezeho tubikesha umutekano dufite kuko ari wo musingi w’iterambere. Nta mutekano, nta terambere, nta miyoborere, nta mibereho myiza y’abaturage twageraho. Dukomeze guharanira ko nta cyahugabanya umutekano w’Igihugu cyacu dukomeza kubaka u Rwanda twifuza.”

Musabyimana yavuze ko akazi kose gafasha mu kubungabunga umutekano gashyigikirwa cyane kagatangwaho n’ikiguzi uko cyaba kingana kose.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yabashishikarije kuzafatanya n’abaturage bo mu turere bazakoreramo.

Yabasabye kandi kuzareba umutekano mu buryo bwagutse bazirikana ko ubumbatiye ibintu byinshi icyarimwe.

Mu gusoza, yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda n’abafatanyabikorwa ku mbaraga zishyirwa mu kubaka ubushobozi n’imibereho myiza y’abagize urwego rwa DASSO.

Umuhango wo guha impamyabumenyi bariya ba DASSO witabiriwe kandi n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubuyobozi n’abakozi (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza n’abayobozi b’uturere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version