Amerika N’u Burayi Birengagije Afghanistan, u Bushinwa Bubyungukiramo

Mu gihe Amerika n’u Burayi bamaze iminsi barirengagije Afghanistan kubera ko muri iki gihe iyobowe n’Abatalibani, u Bushinwa bwo bwabibonyemo amahirwe y’ishoramari.

Ubushinwa bwemeranyije n’Abatalibani ko buzacukura petelori ya Afghanistan mu gihe cy’imyaka 25 iri imbere.

Uyu mutungo uherereye mu Majyaruguru y’iki gihugu.

Ku ruhande rw’Abatalibani, nabo ni intsinzi kuko ari bwo bwa mbere basinyanye anasezerano y’ishoramari n’ikindi gihugu kuva bongera rufata ubutegetsi mu mwaka wa 2021.

- Kwmamaza -

Ikigo cy’Abashinwa kizacukura uriya mutungo kitwa Xinjiang Central Asia Petroleum and Gas Company (CAPEIC), kikazawucukura mu kibaya kiri ahitwa Amu Darya.

Ambasaderi w’u  Bushinwa i Kabul witwa Wang Yu nawe yishimiye ariya masezerano avuga ko ari ikintu cy’ingenzi kizaranga umubano urambye hagati ya Beijing na Kabul mu myaka myinshi iri imbere.

U Bushinwa kandi buri mu biganiro na Afghanistan ngo ibwemerere gucukura ibirombe by’ubutare( copper, cuivre) biri mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Imibare iragenekereza ikavuga ko Afghanistan  ifite umutungo kamere ufite agaciro ka Miliyari $1000.

Ubwo bukungu burimo gazi, ubutare n’amabuye y’intaboneka mu Cyongereza bita rare earths akoreshwa akenshi mu byogajuru no mu nganda zikora intwaro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version