Ababyeyi Bahangayikishijwe N’Uko Abana Bazasubira Ku Ishuri

Nyuma y’uko Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda itangarije ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2023/24, uzatangira ku wa 25 Nzeri 2023, ku biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, hari bamwe mu babyeyi babwiye Taarifa ko ubukungu butifashe neza bityo ko kohereza abana bizababera ingorabahizi.

Bavuga ko ibiciro by’ibiribwa by’ibanze nk’isukari, umugati ndetse n’ibishyimbo hari aho byazamutse k’uburyo kubona ibyo uhahiye urugo rufite abana barenze batatu bigoye cyane.

Ni ikibazo kiri mu bice by’umujyi n’iby’icyaro k’uburyo, muri rusange, ubuzima bugoye benshi.

Umwe wo mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Bugesera witwa Mukamazimpaka avuga ko n’ubwo hari imyaka yeze,  ikibazo ari ukubona aho bayigura ku giciro cyatuma amafaranga yo kwishyurira abana bane aboneka.

- Advertisement -

Ati: “ Yewe ibintu biragoye. Narejeje arko se nawe urumva ukuntu ibintu bimeze nabi aho umuntu kugira ngo abone amafaranga agera ku Frw 100,000 agomba kugurisha imari yejeje atari ikintu gikomeye? Ubuzima bw’ubu buragoye”

Joyce wo mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Kigarama nawe avuga ko ibiciro ku isoko byahenze k’uburyo n’umunya Kigali usanzwe wifashije akora imibare agasanga kwishyurira abana bizasiga ari mu myenda.

Ku rundi ruhande ariko avuga ko kuba umubyeyi bivuze guhangana n’ibyo ari byo byose ahura nabyo ariko umwana akabona iby’ibanze ngo yige kandi abeho neza mu buryo bwose.

Yagize ati: “ Kuba umubyeyi bivuze gukubita hirya no hino ukabonera uwo wabyaye ibyo akeneye byose. Nta yandi mahitamo dufite gusa ntibyoroshye.”

Ibibazo  ababyeyi bafite bifitanye isano ya bugufi n’ibibazo byakuruwe n’umusaruro w’ubuhinzi wabaye mucye muri rusange bitewe n’imvura yabuze henshi.

Ibura ryayo rishingiye ku mihindagurikire y’ikirere yatewe no gushyuha kwacyo bigatuma ibihe by’ihinga bihinduka.

Indi mpamvu ikomeye ni intambara ya Ukraine n’Uburusiya yatumye isi ibura bimwe mu binyampeke yekeneraga ngo yihaze mu biribwa birimo ingano, isukari ndetse n’ibikomoka kuri petelori biragabanuka.

COVID-19 nayo yatumye Abanyarwanda bamwe batakaza akazi, abandi bagabanyirizwa imishaha.

Ababyeyi bavuga ko bazakora uko bashoboye kugira ngo abana batazakererwa amasomo.

Itangazo rya Minisiteri y’uburezi rivuga ko igihembwe cya mbere kizatangira ku wa 25 Nzeri 2023, kirangire ku wa 22 Ukuboza 2023.

Igihembwe cya kabiri cyo kizatangira ku wa 8, Mutarama, 2024 kirangire taliki 29 Werurwe, 2024 mu gihe icya Gatatu cyo kizatangira ku wa 15 Mata kirangire taliki 5, Nyakanga, 2024.

Minisiteri y’uburezi ivuga ko ibizamini bisoza amashuri abanza bizaba hagati ya tariki 8-10 Nyakanga 2024 naho ibirangiza  ayisumbuye  bizaba hagati ya taliki, 24 Nyakanga-3 Kanama 2024.

Hashize igihe inzego zishinzwe uburezi mu Rwanda zishyizeho uburyo bwo gufasha abanyeshuri kugera ku mashuri, hakaba harashyizweho abanyeshuri bahurira, imodoka zikabafasha kugera ku bigo by’amashuri  bigaho.

Ni gahunda iba ireba abanyeshuri biga bacumbikirwa mu bigo bigaho [Boarding School], aho bayifashwamo n’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA).

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version