Rwanda: Hari Abashinze Amaduka Agurwamo Na Benewabo Gusa

Mu Rwanda hari aharavugwa imbuga nkoranyambaga za WhatsApp zishishikariza bamwe kutisanisha n’abandi ngo kuko bafite ibyo batandukaniyeho. Ndetse hari abacuruzi bashinze amaduka agurirwamo na benewabo w’abayashinze gusa.

Iby’aya macamubiri biherutse kugarukwaho na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascène  mu kiganiro yahaye abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga yari irangije umwiherero.

Hari taliki 03, Nzeri, 2023.

Mu kiganiro cya Ndi Umunyarwanda yahatangiye, Dr. Bizimana yavuze ko muri iki gihe hari byinshi bituma Abanyarwanda bibona muri bagenzi babo ndetse ngo Ndi Umunyarwanda iri  kuri 95%.

- Advertisement -

Abo ni abantu benshi kandi bafatiye runini Ubumwe n’Ubwiyunge mu Banyarwanda.

Ku rundi ruhande, hari abandi bagera kuri 5% bakiyumva mu moko, aho baturutse cyangwa ibindi bumva ko bibatandukanya n’abandi.

Muri abo bangana na 5%, hari ababyerekanira no mu mbuga bahuririramo za WhatsApp barema bagamije kuhunguranira ibitekerezo biyumvamo ubwabo mu buryo ntawundi uba wemerewe kubana nabo.

Dr. Bizimana yagize ati:“Group WhatsApp nyinshi muzasanga zubakiye ku bibazo by’ivangura. Ndasaba ko zivanwaho kandi ba nyirazo bagakurikiranwa.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascène

Avuga ko ibyabaye mu Bakono biri n’ahandi mu Banyarwanda ndetse ngo hari n’aho usanga abantu barashinze amaduka ariko ‘atagurirwamo n’abatari benewabo.’

Mu Banyarwanda hari abiyumva nka ab’i Gitarama, abandi bakiyumva ahandi kandi ngo ibyo ni bibi cyane.

Yavuze ko hari n’abakora ubukwe ‘bagatumira bene wabo gusa’ bagasiga abaturanyi bitwaje ko badasangiye icyo bita ubwoko.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yongeye kwihanangiriza bamwe mu baturage bivanga mu rukundo rw’abana babo bakanga ko bashyingiranwa bashingiye kubyo bita amoko.

Mu gusubiza kuri iki kintu, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Octave  yabwiye Minisitiri Dr. Bizimana n’abandi bari aho ko  bagiye kugenzura imbuga nyinshi  kugira ngo barebe ko zakozwe hadashingiye ku nyungu rusange z’abaturage.

Ati : “WhatsApp Group ziriho tugiye kuzigenzura turebe ko zidashingiye ku ivangura.”

Ifoto y’iduka@Kigali Today

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version