Ababyeyi Barasabwa Gutangira Gutoza Abana Koza Amenyo Bakiri Bato

Kubera ko amenyo y’umuntu ari urugingo rw’ingenzi mu gutuma igogora rishoboka, abahanga mu ndwara ziyafata basaba ababyeyi gutoza abana kuyoza kuva agitangira kumera.

Icyakora bivugwa ko umwana ufite imyaka icyenda aba amaze guca akenge ku buryo aba ashobora kwiyogereza amenyo ntawe ubimugiriyemo inama.

Biterwa ahanini ni uko aba afite amaboko n’ubwonko bimushoboza gukoresha neza uburoso bw’amenyo kandi akaba ashobora no kumenya ko umuti woza mu kanwa batawumira, ahubwo akawucira.

Abana bafite munsi y’iyo myaka baba bashobora gufashwa n’ababyeyi koza amenyo ariko bo batabyikoreye ubwabo.

- Advertisement -

Umuhanga mu by’amenyo witwa Béatha Mukabahire avuga ko ababyeyi nabo bagomba kubera abana babo urugero bakajya boza amenyo inshuro byibura ebyiri ku munsi ariko cyane cyane mbere yo kuryama.

Mukabahire avuga ko kuza amenyo mbere yo kuryama ari ingirakamaro kuko bikura mu kanwa ibiryo byasiganyemo bityo hakaba hirinzwe ko microbes zaza kubifata zikabihinduramo uburozi bwa acides ari nabwo bukomeza kwirunda ku ryinyo rigacukurika.

Ati: “ Iyo wogeje amenyo mbere yo kuryama uba ukoze igikorwa kiza ku buzima bwawe bwo mu kanwa kuko uba ukarinze akaga gaterwa na microbes zihindura ibiryo byagasigayemo acides kandi ubwo burozi nibwo butwangiriza amenyo”.

Mu kiganiro uyu mukozi wa SOS Rwanda yahaye abanyamakuru, avuga ko ikibabaje ari uko umubare munini w’Abanyarwanda utoza amenyo, bigaterwa ahanini n’ubujiji.

Icyakora ngo ubukungurambaga bukorwa hirya no hino mu gihugu hari icyo bugeraho.

Ubukangurambaga nk’ubu kandi buzakorwa taliki 20, Werurwe, 2024 ubwo u Rwanda ruzaba rwifatanya n’amahanga mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bwo mu kanwa, ukazizihirizwa mu Karere ka Kamonyi ahitwa Bishenyi.

Abahanga bavuga ko umuntu mukuru agira amenyo 32 kandi yose aba agomba kuba aringaniye kandi asukuye.

Iyo hari ikibazo kiyabayeho cyangwa bigaragara ko gishobora kuzayabaho, ba nyirayo cyangwa ababyeyi b’abana bafite icyo kibazo baba bagomba kwegera muganga akabibafashamo hakiri kare.

Ububi bw’umwanda wo mu kanwa ni uko ushobora guteza ibibazo n’ibindi bice by’umubiri bikaba byatuma n’abagore bakuramo inda.

Abantu basabwa kugabanya isukari barya cyangwa banywa kuko iyo idahise ikurwa mu kanwa binyuze mu koza amenyo, ihinduka ikibazo gikomeye.

Abaganga b’amenyo bazi ko hari ubwo umuntu aba afite ikibazo cy’amenyo yamunzwe n’isukari ku buryo kumusuzuma bihita bigaragaza ko arwaye na diyabete.

Ikibazo cy’amenyo mu Rwanda kandi gifite intera iri hejuru kubera ko ubushakashatsi bwiswe Rwanda NCDs Survery 2022 bwerekanye ko Abanyarwanda bangana na 11.4% ari bo bagiye kwa muganga gusuzumisha amenyo yabo mu gihe cy’amezi 12 yari yabanjirije ubwo bushakashatsi.

Mu babajijwe icyo gihe, abantu bangana na 57.1% bavuze ko batarahura na rimwe na muganga ngo abavure amenyo.

Hejuru y’ibyo hariho ko abantu bangana na 92.8% by’abasubije ibibazo by’abashakashatsi bemeje ko bigeze kuribwa n’iryinyo kandi ko bafite ibintu by’umuhondo ku menyo bita amamesa.

Imwe mu mpamvu iri muzituma benshi bagira ayo mamesa ku menyo ni uko batayoza na mba cyangwa bakayoza mu buryo budahoraho cyangwa nabi.

Nk’ubu Abanyarwanda bangana na 66.9% boza amenyo rimwe ku munsi mu gihe abangana na 19.3% ari bo bayoza kabiri ku munsi.

Mu mubare wose w’aboza amenyo,  abagera kuri 86.1% bakoresha umuti wayo ariko muri bo nabo ubakoresha umuti w’amenyo urimo ikinyabutabire kemewe mu koza amenyo kitwa fluoride bangana na 81.7%.

Igikoresho benshi bakoresha boza amenyo yabo ni uburoso kuko ababukoresha bangana na 88.0% mu gihe hari abandi bakoresha agati bangana na 32.6%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version