Oprah Winfrey Arateganya Gusura u Rwanda

Umwe mu bagore bakize kurusha abandi ku isi kandi ukunzwe cyane kubera ibiganiro akora witwa Oprah Winfrey yabwiye abakunzi be ko ateganya kuzasura u Rwanda mu minsi iri imbere.

Yabibwiye umunyamakuru Jimmy Kimmel mu kiganiro kitwa Late Night Talk Show cyaraye kibaye.

Nta byinshi biramenyekana ku byo azakora ariko birakekwa ko azasura ingagi muri Pariki y’ibirunga.

Oprah Gail Winfrey yavutse mu mwaka wa 1954 akagira ikiganiro gikunzwe cyane kuri televiziyo ye yise Oprah Winfred Show akorera mu Mujyi wa Chicago muri Leta ya Illinois, USA.

Uyu mugore afatwa nk’Umwiraburakazi w’Umunyamerika ukize kurusha abandi ku isi akaba yarigeze no kuba umugore w’Umwiraburakazi wagize miliyari $1 mu myaka yatambutse.

Hari mbere y’umwaka wa 2007 mu gihe isi yari iri mu bibazo bikomeye by’ubukungu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version