Abacuruzi Bo Mu Rwanda Barataka Ruswa Ku Isoko Ryo Mu Karere

Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda Prudence Sebahizi mu nama ya Biashara Afrika 2024

Abacuruzi bo mu Rwanda bavuga ko babangamiwe ni uko mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba hagaragara bakwa ruswa, ikaza yiyongera ku mafaranga acibwa imodoka zabo iyo ziciye mu mihanda y’aho kandi zo iyo zije mu Rwanda ntayo zicibwa.

Bavuga ko ibyo bikwiye gushakirwa umuti kugira ngo bacuruze bisanzuye.

Indi mbogamizi bahura nayo ni ugufunga imihanda bigatuma ibicuruzwa bidatambuka, kubangamira urujya n’uruza rw’ibicuruzwa biva muri bimwe mu bihugu bigize uyu muryango.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 11, Ukwakira, 2024 nibwo batangaje ibi mu kiganiro cyahuje Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Muei Nduva n’abacuruzi bo mu Rwanda n’abagize Inama y’Ubucuruzi y’uyu Muryango.

Bwari uburyo bwo kuganira ku mikorere y’iri soko n’imbogamizi abarigana bahura nazo.

u Rwanda rwavuze ko rugiye kwiga kuri iki kibazo.

Sebahizi Prudence uyobora Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi mu Rwanda yagize ati: “Tugiye gutangira gukora urugendo tujye dufata ibibazo nka bitanu bihangayikishije abacuruzi, turebe inzego zibishinzwe, Abaminisitiri mu bihugu byose bya EAC, bajye kuri terrain gukemura icyo kibazo kuri terrain, atari ukuvuga ngo bicaye mu nama gusa”.

Umwe mu bacuruzi akaba ari na Visi Perezida w’Inama y’Ubucuruzi y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (East African Business Council), yagaragaje ko nk’abacuruzi bafite icyizere ko ibi bibazo byose bizakemuka.

Ashingira ku ngingo y’uko hari ubushake bwa politiki.

Ati “Burya ikintu kitagira umuti ni ikitavuzwe. Ariko iyo ikibazo cyagaragajwe, kikavugwa kigashakirwa n’uburyo cyakemuka, dufite icyizere cyinshi  ko ibyagaragajwe bizabonerwa umuti”.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Veronica Mueni Nduva nawe avuga ko hari byinshi byamaze kugerwaho bityo ko n’ibindi bizakemuka.

Ati “Turi hafi kwizihiza imyaka 25 dutangiye uru rugendo, kandi nsubije amaso inyuma hari byinshi byakozwe birimo guhuza za gasutamo no kurushaho kwihuza nk’isoko rimwe. Gusa icyo twakwibaza, ni ukumenya ngo ese birahagije? Wenda ntibihagije! Ese hari ibirenze twakora? Yego! Hari imbogamizi zigihari ariko kwihuza ni urugendo, ni ukwiyemeza by’igihe kirekire kandi ntibyakorwa umunsi umwe”.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igaragaza ko igipimo cy’ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa EAC kiri munsi ya 15%, kikaba munsi y’igipimo cy’ubucuruzi hagati y’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika kuko kiri kuri 18%.

Icyakora abari muri ibi biganiro biyemeje kuzamura igipimo cy’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya EAC kikagera kuri 40% bitarenze  umwaka wa 2030.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version