Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abacuruzi Bo Mu Rwanda Barataka Ruswa Ku Isoko Ryo Mu Karere
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Abacuruzi Bo Mu Rwanda Barataka Ruswa Ku Isoko Ryo Mu Karere

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 October 2024 1:20 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda Prudence Sebahizi mu nama ya Biashara Afrika 2024
SHARE

Abacuruzi bo mu Rwanda bavuga ko babangamiwe ni uko mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba hagaragara bakwa ruswa, ikaza yiyongera ku mafaranga acibwa imodoka zabo iyo ziciye mu mihanda y’aho kandi zo iyo zije mu Rwanda ntayo zicibwa.

Bavuga ko ibyo bikwiye gushakirwa umuti kugira ngo bacuruze bisanzuye.

Indi mbogamizi bahura nayo ni ugufunga imihanda bigatuma ibicuruzwa bidatambuka, kubangamira urujya n’uruza rw’ibicuruzwa biva muri bimwe mu bihugu bigize uyu muryango.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 11, Ukwakira, 2024 nibwo batangaje ibi mu kiganiro cyahuje Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Muei Nduva n’abacuruzi bo mu Rwanda n’abagize Inama y’Ubucuruzi y’uyu Muryango.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Bwari uburyo bwo kuganira ku mikorere y’iri soko n’imbogamizi abarigana bahura nazo.

u Rwanda rwavuze ko rugiye kwiga kuri iki kibazo.

Sebahizi Prudence uyobora Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi mu Rwanda yagize ati: “Tugiye gutangira gukora urugendo tujye dufata ibibazo nka bitanu bihangayikishije abacuruzi, turebe inzego zibishinzwe, Abaminisitiri mu bihugu byose bya EAC, bajye kuri terrain gukemura icyo kibazo kuri terrain, atari ukuvuga ngo bicaye mu nama gusa”.

Umwe mu bacuruzi akaba ari na Visi Perezida w’Inama y’Ubucuruzi y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (East African Business Council), yagaragaje ko nk’abacuruzi bafite icyizere ko ibi bibazo byose bizakemuka.

Ashingira ku ngingo y’uko hari ubushake bwa politiki.

- Advertisement -

Ati “Burya ikintu kitagira umuti ni ikitavuzwe. Ariko iyo ikibazo cyagaragajwe, kikavugwa kigashakirwa n’uburyo cyakemuka, dufite icyizere cyinshi  ko ibyagaragajwe bizabonerwa umuti”.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Veronica Mueni Nduva nawe avuga ko hari byinshi byamaze kugerwaho bityo ko n’ibindi bizakemuka.

Ati “Turi hafi kwizihiza imyaka 25 dutangiye uru rugendo, kandi nsubije amaso inyuma hari byinshi byakozwe birimo guhuza za gasutamo no kurushaho kwihuza nk’isoko rimwe. Gusa icyo twakwibaza, ni ukumenya ngo ese birahagije? Wenda ntibihagije! Ese hari ibirenze twakora? Yego! Hari imbogamizi zigihari ariko kwihuza ni urugendo, ni ukwiyemeza by’igihe kirekire kandi ntibyakorwa umunsi umwe”.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igaragaza ko igipimo cy’ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa EAC kiri munsi ya 15%, kikaba munsi y’igipimo cy’ubucuruzi hagati y’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika kuko kiri kuri 18%.

Icyakora abari muri ibi biganiro biyemeje kuzamura igipimo cy’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya EAC kikagera kuri 40% bitarenze  umwaka wa 2030.

TAGGED:AfurikaEACfeaturedIngandaMinisitiriSebahiziUbucuruziUburasirazuba
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Harifuzwa Ko Ubwoko Bw’Ibicururizwa Ku Isoko Ry’Afurika Bwiyongera
Next Article Kirehe: Batemye Insina 200 Z’Umuturanyi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?