Abadepite Bashinje RURA Kubangamira Ubufatanye Mu Banyarwanda

Abagize PAC baherutse kubwira RURA ko bidakwiye na gato ko ica amande umuntu wasanze umugenzi ku muhanda akamuha lift. Iby’ayo mande byagaragajwe muri raporo Umugenzuzi w’imari ya Leta yahaye Abadepite ngo bayigenzure bazabaze ibigo bya Leta impamvu z’ibibazo byayigaragayemo.

Muri  iyi Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari  ya  Leta yerekana uko imari ya Leta yakoreshejwe  mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2022, havuzwemo ko RURA ica amande abaturage bafite ‘imodoka zabo’ bafasha abari ku rugendo mu buryo bwa lift.

N’ubwo RURA yabibonaga nk’ikibazo ikwiriye gucira Abanyarwanda amande, abagize PAC bo bavuga  ko abo bantu baha ‘lift’ abagenzi kubera ko baba bahagaze aho bategera imodoka bazibuze.

Mu yandi magambo imodoka zigiye zibonekera igihe, nta mpamvu  ya lift.

Depite Murara Jean Damascène yagize ati ‘‘Abaturage bajya mu cyerekezo kimwe babura imodoka mu gihe hari imodoka nanone zo mu kindi cyerekezo zabuze abo zitwara kuko zitemerewe ba bantu bajya muri icyo cyerekezo kirimo imodoka nke. Kubera iyo mirongo yabaye myinshi, byagiye bizamo ibintu bitameze neza.’’

Abadepite bavuga kandi ko gutwara umuntu umusanze ku muhanda biterwa n’impuhwe za kimuntu umugiriye, ukabikora ugamije kumurinda gukererwa.

Ikibabaje, nk’uko intumwa za rubanda zibivuga, ni uko RURA ica abantu nk’abo amande kandi baba bakoze igikorwa cy’ubumuntu.

Murara avuga ko ibyo RURA ikora wabigereranya na ‘kirogoya’ mu bufatanye bw’Abanyarwanda.

Ati “Ese RURA irakuraho kwa gufashanya ko gusanga umuntu anyagirwa ku muhanda, ugiye ku kazi […] ukamufasha. Ariko RURA hari aho ikabya, watwara umuntu mu buryo bwa lift bakaguca amande?”

Avuga ko iyo mikorere ari mibi kuko ivana Abanyarwanda mu muco w’ubufatanye, umuco wo kunganirana.

Perezida wa Komisiyo ya PAC, Hon Muhakwa Valens nawe avuga ko bidakwiye na gato guca umuntu amafaranga kuko yahaye lift umukecuru avanye Bishenyi bya Kamonyi amuzanye Nyabugogo.

Ati: “Ugasanga umuntu afashe umukecuru, amuvanye Bishenyi [muri Kamonyi] amuzanye Nyabugogo, bamuciye amafaranga.”

Umuyobozi Mukuru wa RURA hari icyo abivugaho

Rugigana Evariste amaze kumva ibyo byose, yavuze ko bidakwiye ko umuntu utwaye imodoka anyura ku murongo agasiga abaturage kandi afitemo imyanya.

Ati “Njyewe nk’umuyobozi wa RURA, ndashaka kubabwira ko bidakwiye gusiga umuturage ku murongo kandi ufite imodoka irimo imyanya.”

Rugigana Evariste

Yatanze urugero rw’uko umuntu uvuye i Musanze akabona hari umurongo mu cyapa cy’aho aciye nta bisi ihari, ngo itware abo bagenzi, ngo ntakwiriye gusiga abo baturage.

Rugigana yavuze ko ubuyobozi bushya bwa RURA bushyize imbere imikorere n’imikoranire myiza hagati yabwo n’abaturage.

Ngo ubu u Rwanda rufite RURA nshya, ubuyobozi bushya n’imikorere mishya.

Icyakora yanenze abantu batwara abandi mu modoka byitwa ko ari lift ariko mu by’ukuri ari uburyo bwo kuza kubishyuza.

Ibi nabyo ngo ntibikwiye kuko ntawe ukwiye kwishyuza umuntu yahaye lift ku bushake.

Perezida wa Komisiyo ya PAC, Muhakwa Valens yavuze ko abo ba rusahuriramunduru bihisha inyuma yo gutanga ‘lift’ kandi barimo gutwara abantu mu buryo bwo kubaca amafaranga hakwiye kubaho uburyo bwihariye bwo kubatahura no kubaca intege.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version