Kagame Yaganiriye N’Umuyobozi W’Intara Y’u Budage Imaze Imyaka 40 Ifatanya N’u Rwanda

Umukuru w’igihugu yaraye ahuye na Madamu Malu Drayer uyobora Intara ya Rhénanie-Palatinat. Afite inshingano zimuha uburenganzira bwo kwitwa Minisitiri akaba na Perezida wa Rhénanie-Palatinat, imwe mu Ntara z’u Budage.

Ku rukuta rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, handitseho ko Perezida Paul Kagame na Malu Dreyer bagiranye ibiganiro ku ngingo zireba ibice by’ubuzima bw’u Rwanda iriya Ntara imaze imyaka 40 irufasha mu kwiteza imbere.

Ubufatanye hagati y’u Rwanda na Rhénanie-Palatinat bukorerwa mu nzego zirimo uburezi, ubuzima…byose bigamije ubukungu burambye.

Rhénanie-Palatinat (mu Kidage bandika Rheinland-Pfalz) ni imwe mu Ntara 16 zihuje zikora Leta y’u Budage.

- Advertisement -
Rhénanie-Palatinat (mu Kidage bandika Rheinland-Pfalz) ni imwe mu Ntara 16 zihuje zikora Leta y’u Budage.

Yashinzwe taliki 30, Kanama, 1946 ikaba iherereye mu Majyaruguru y’u Budage.

Byakozwe ku bwumvikane busesuye bwa kamarampaka yamejwe nyuma y’ivugurura ry’Itegeko nshinga ryatowe taliki 18. Gicurasi, 1947.

Leta ya Rhénanie-Palatinat ituwe n’abaturage miliyoni enye, muri bo abarenga 317,000 ni abanyamahanga bahasuhukiye.

Iyi Leta iyobora igihugu gifite ubuso bwa 19 848 km2 , ubucucike bw’abaturage bukaba bungana n’abaturage 203 kuri kilometero kare( 203 hab./km2).

Ituranye n’u Bufaransa n’u Bubiligi( ku gice cya Wallon)

Umubano w’u Rwanda na Rhéneland-Palatinat  watangiye mu mwaka wa 1982.

Ni umubano ushingiye ku mikoranire hagati y’abatuye izi mpande zombi, abaturage bakagenderana, kandi abafite icyo barushije abandi bakakibabafashamo.

Madamu Malu Drayer uyobora Intara ya Rhénanie-Palatinat
Perezida Kagame yanditse mu gitabo cy’abashyitsi basuye iriya Ntara

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version